Ku nshuro ya kabiri, Rehoboth Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Praise and worship Explosion.”, Icyo gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2013 muri salle ya Sports View Hotel kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro.
Nk’uko Umuyobozi wa Rehoboth Ministries Kigabo Douglas abitangaza, ngo insanganyamatsiko y’icyi gitaramo ni “Taraka mutima wanjye ushime Imana”.
Uretse iyi nsanganya matsiko kandi iki gitaramo kikaba gifite intego ebyiri arizo: guhuriza hamwe abantu bavuye mu matorero atandukanye mu mwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana wisanzuye, hamwe no guha amahirwe abatizera guhishurirwa ubwiza n’ubuntu bw’Imana binyujijwe mu kuramya no guhimbaza bikaba byatuma bizera bakacyira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.



















TANGA IGITEKEREZO