Ni ubwa mbere igiterane nk’iki kigiye kuba aho kizahuza abanyarwanda batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika na Canada, ahitezwe abasaga Magana atanu (500) bazacyitabira.
Ubumwe n’ubwiyunge, guteza imbere igihugu cy’u Rwanda, kumenya isoko yacu, gutabaza Imana ngo irinde ibyagezweho n’Abanyarwanda ni bimwe byitezwe kugerwaho mu giterane kizaba ku matariki ya 4-6 Nzeri 2015 i Chigago muri leta ya Illinois (USA).
Kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye nka Bishop John Rucyahana wo mu Rwanda, Pastor William Budederi w’i Los Angeles California Samariya, Chicago, Appostle Mechak,…hakazaba hari n’abaririmbyi nka Willy Uwizeye na Xavier bo muri leta ya Maine muri USA.
Usibye guhimbaza imana, hitezwe kuzakorwa ibiganiro mu matsinda ku bayobozi b’amadini, ab’imiryango y’Abanyarwanda bo muri Amerika na Canada.
Nyuma y’insanaganyamatsiko y’igiterane izaganirwaho gira iti “Nzaguha umugisha ngire abazagukomokaho umuryango ukomeye”, hazaba kuganira ku ruhare rudasubirwaho rw’abayobozi bavuzwe haruguru mu gukangurira abo bayobora, gushyira hamwe kugirango himakazwe umuco w’amahoro ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere.
Twibutseko iki giterane kije ari amahirwe meza ku banyarwanda benshi batuye muri Diaspora ya Amerika na Canada bagiye bacikanwa n’andi mahuriro ahuza abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO