Iki giterane ngarukamwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ”Erega ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye’ (Yesaya 55:8) cyateguwe n’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Annamalai.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhinde, bibumbiye mu muryango w’ivugabutumwa witwa ’Mediators of Christ Ministry’ bateguye igiterane ngarukamwaka, ku nshuro ya cyo ya gatandatu kizabera mu Mujyi wa Chidambaram mu Ntara ya Tamilnadu guhera tariki ya 29 Gicurasi kugeza kuya 01 Kamena 2014.
Kagabo Jean Yves ushinzwe itangazamakuru muri uyu muryango yatangarije IGIHE ko iki giterane cy’Umuriro w’Uwiteka, kigamije kuzana ububyutse mu Buhinde. Ati: "Fire of the Lord Crusade ni igiterane kigamije kuzana ububyutse hano mu Buhinde, mu banyarwanda baba mu Buhinde, ndetse no mu banyamahanga baba hano”.
Kagabo akomeza avuga ko iki giterane by’umwihariko cyateguwe n’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Annamalai, bakaba baratumiye n’abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye.
Ati: ”Igiterane cy’uyu mwaka ntigisanzwe, kuko twatumiyemo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza zo mu bihugu bitandukanye Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Nigeriya, Ghana, Cote d’Ivoire n’abo mu zindi kaminuza zitandukanye”.
Kagabo akomeza avuga ko batumiye Pasiteri Katangwa Fred Isaac wo mu Rwanda, Pasiteri Ray William hamwe n’itsinda ry’abaririmbyi ryitwa “Face to Face Ministry” ryo mu Buhinde.
Karangwa Eddy umuyobozi wa Mediators of Christ Ministry, arashishikariza abantu bazitabira iki giterane n’abandi bose, kurushaho kumenya ibyo Uwiteka yibwira, kuko afite umugambi mwiza ku mwana w’umuntu.
Ku munsi wa nyuma w’iki giterane, Korali Ruach Adonai Melody y’aba banyeshuri, izashyira ku mugaragaro umuzingo w’indirimbo bise “Duciye Bugufi” igizwe n’indirimbo 12 zose zikaba zaratunganyirijwe mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO