Ni igiterane cyahawe intego yo gushaka imbaraga z’Umwuka Wera [wamanukiye Intumwa ku munsi wa Pentekote] kugira ngo zibashe gufasha abakirisitu guhamya Umwami wabo [Yesu Kristo].
Pentekote ni umunsi wa 50 uhereye kuri Pasika wizihizwa ku cyumweru cya karindwi uhereye igihe Yesu Kristo yazukiye.
Byari bimenyerewe ko Itorero rya Pentekote mu Rwanda rihuriza hamwe abantu benshi kuri uwo munsi ariko hari hashize imyaka itatu bitaba uhereye igihe icyorezo cya Covid-19 cyahinduriye imikorere y’isi.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi nibwo iki giterane cyongeye gusubukurwa ku bufatanye bwa ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali n’Ubuyobozi bukuru bw’iri torero.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaï, yavuze ko iki giterane kibimburiye ibindi binini birimo n’igiteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka kizahuza ibihugu 13 byo ku mugabane wa Afurika n’u Burayi.
Mu rugendo rw’impinduka zuzuye ADEPR yatangiye harimo no gutegura ibiterane bihuza abantu benshi nk’uburyo bwo gushyira hamwe imbaraga, kuzana ubumwe no gusangira ubunararibonye nk’uko Pasiteri Ndayizeye yakomeje abisobanura.
Ati “Iyo abantu bahuye nk’uku bagasenga bagira imbaraga zo gukora n’ibindi bikorwa bitari ivugabutumwa gusa, nko gufasha abakene, kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igihe. Mu cyumweru gitaha tugiye gukomereza mu Rurembo rwa Muhoza gahunda twatangiye yo guteza imbere imirire myiza mu bana bato turwanya igwingira.”
Yasabye abanyetorero ko niba barakiriye impano y’Umwuka Wera bakwiye kubigaragariza mu bikorwa byo gusabana, ubumwe n’urukundo no kwegera abafite ibibazo.
Ati “Imbaraga z’umwuka wera zituma abantu bagira ihishurirwa ry’aho ubutumwa bwiza bukenewe; hamwe mu ho turi gushyira imbaraga ubu ni mu magereza. Ibyo birajyana n’ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kugarura abana bataye ishuri, kurwanya ingeso z’uburaya no gufasha abagize ingaruka zikomoka kuri bwo nk’abakobwa batewe inda bakiri bato no gutanga inyigisho zikumira ko bakomeza guterwa izo nda.”
Umunyamabanga Mukuru w’Itorero rya Pentekote muri Kenya, Eli Rope ni we wari umwigisha muri iki giterane. Inyigisho ze zibanze ku magambo ya nyuma Yesu yavuze yenda kuva ku isi ariko n’isezerano yahaye Intumwa ry’uko yagombaga kuboherereza Umwuka Wera kugira ngo batabaho nk’aho ari impfubyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!