00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Ambassadors of Christ Choir’ igiye gutangira ibitaramo byo gukusanya arenga miliyari 1Frw yo kuvugurura urusengero rw’i Remera

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 September 2023 saa 08:49
Yasuwe :

Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi yateguje urugendo rw’ibitaramo bizakusanyirizwamo inkunga yo kubaka urusengero rushya rwa Remera rufite agaciro ka 1 200 000 000 Frw.

Ni urugendo rw’ibitaramo ruzabimburirwa n’igitaramo cyagutse bise “Umubyeyi Remera” kizabera Camp Kigali ku wa 17 Nzeri 2023, cyitezweho kuzakusanyirizwamo inkunga ya miliyoni ziri hagati ya 80Frw na 100Frw.

Umuvugizi w’iyi korali, Songa Rene yatangarije IGIHE ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha urusengero rwabo rwa Remera rugiye kuvugururwa biteganyijwe ko ruzuzura mu 2025.

Ati “Iki gikorwa cyatekerejwe nyuma y’aho itorero ryacu rya Remera ryahisemo ko tuvugurura urusengero dusanga ingengo y’imari ikenewe ya 1 200 000 000Frw ari nini kugira ngo tubone urusengero twifuza, urumva rero twe nka korali tugomba kugira umusanzu dutanga kandi ntabwo ari igitaramo kizaba rimwe gusa hazaba n’ibindi.”

“Ni igitaramo twiteze ko kizavamo byibuze inkunga iri hagati ya miliyoni 80Frw na 100Frw, twahisemo kucyita Umubyeyi Remera kubera ko arirwo rusengero rwatangiye mbere muri aka gace ka Remera, Kimironko, Kabeza, Nyabisindu , Kimihurura , abantu bose bo muri utwo duce niho bazaga gusengera, urumva ni urusengero rwabyaye andi matorero.”

Iyi korali ikubutse mu bitaramo muri Zambia yatangiriye i Kanombe mu 1995 yimukira i Remera nyuma yo kubona ko ariho habafasha kwaguka kurushaho, kugeza ubu niho ibarizwa.

Ni igitaramo Ambassadors of Christ izahuriramo na Junior Ambassadors n’andi makorali atandukanye y’i Remera.

Ambassadors of Christ isanzwe ikora ibikorwa by’isanamitima ibinyujije mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana ikaba imwe mu zikunzwe cyane yaba mu Rwanda no hanze yarwo binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Minekupata Yesu’, Yatupasa kushukuru,Yesu we, Ni kwanini, Hoziyana n’izindi zitandukanye.

Ambassadors of Christ ni imwe muri Korali zikunzwe na benshi mu Rwanda
Uru rusengero ruvuguruye rw’i Remera biteganyijwe ko ruzuzura mu 2025 rutwaye 1 200 000 000Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages