00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Masasu na James & Daniella mu bahurijwe mu giterane cyigisha urubyiruko guhangana n’ibirwugarije

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 September 2023 saa 07:34
Yasuwe :

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’abariririmbyi b’indirimbo zisingiza Imana barimo James na Daniella, Chryso Ndasingwa na Arsene Tuyi bagiye guhurira mu giterane kizatanga inyigisho ku rubyiruko, rwigishwa uko rwahangana n’ibibazo birwugarije muri iyi minsi.

Iki giterane cy’iminsi irindwi cyiswe “Supernatural Youth Conference” biteganyijwe ko kizatangira tariki 10 kugeza 17 Nzeri 2023; kizabera i Gikondo ku Itorero Evangelical Restoration Church.

Ni igiterane cyahujwe n’umurongo wo muri bibiliya wanditse mu Abefeso 5: 18 handitse ngo “Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.”

Umuyobozi w’Urubyiruko muri Evangelical Restoration Church, Keza Pascale, avuga ko iki giterane kizatangirwamo inyigisho zifasha ababyiruka guhangana n’ibibazo bahura nabyo, kubaka umuryango n’ibindi.

Ati “Ni igiterane cyahujwe n’ijambo ‘weho wuzure umwuka wera’ nyuma yo gusanga hari ibibazo tubona mu rubyiruko harimo ubwoba bwo gutinya kwikorera cyangwa gufata umwanzuro bigera naho bibateza ‘depression’, ibibazo byo mu muryango n’ibindi.”

“Muri Restoration Church tugira icyo twita igihembwe cy’umuryango, aho abagabo bahura bakaganira ku bibazo bibugarije n’uko byamekurwa, abagore, abasore na bo bikagenda uko kugeza ku babyeyi batandukanye n’abo bashakanye.”

Yagaragaje ko muri iki gihe bashatse kwibanda by’umwihariko ku rubyiruko kuko rufite byinshi birugoye.

Yakomeje ati “Ubu twari tugeze mu gihe cy’urubyiruko, mu by’ukuri, tureba ibibazo byugarije abajene. Ese ibi bintu by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birava he? Tujya tubona benshi byababayeho harimo izo za depression, ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi. Kuki abasore bakuze bagirana ibibazo n’imiryango yabo?”

Muri Restoration Church bahisemo iki gikorwa mu gutanga umusanzu w’itorero mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete n’umuryango muri rusange.

Iki giterane kizaba kirimo ababwiriza butumwa batandukanye barimo Pasteur Elisha Masasu, Bishop John F Kwizera na Apostle Francis Agyinasare wo muri Ghana.

Apostle Francis Agyinasare ni umwe mu bazahugura abana bafite ababyeyi b’abapasiteri mu itorero iryo ariryo ryose baganira ku bibazo bahura na byo muri sosiyete nyuma yo gusanga hari inkuru nyinshi zibagarukaho zivuga ko bitwara nabi.

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu
Pasiteri Elisha Masasu uyobora Restoration Church y'i Gikondo ni we uzayobora iki giterane
James na Daniella ni bamwe mu baririmbyi bazaba bari muri iki giterane cy'iminsi irindwi
Chryso Ndasingwa, umwe mu baririmbyi bashya ba gospel bagezweho, azaba ari muri iki giterane
Arsene Tuyi ni umwe mu bahanzi bagezweho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Apôtre Masasu, Chryso Ndasingwa, Arsene Tuyi, James na Daniella bahurijwe mu giterane kigaruka ku nyigisho zafasha urubyiruko guhangana n'ibibazo birwugarije
Iki giterane cyahujwe n'amahugurwa agamije gufasha abana b'abapasiteri kwiyubakamo indangagaciro zibereye sosiyete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages