Iki gitaramo kiswe ‘Campus Outreach Gospel Concert’ kizaba ku wa 3 Werurwe 2019, mu nzu mberabyombi y’ishuri rya IPRC Kigali guheza saa cyenda z’umugoroba, kwinjia bizaba ari Ubuntu.

Assiel Mugabe yabwiye IGIHE ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwegera abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza, kuko abahanzi benshi bakora ibitaramo ariko ntibazirikane abanyeshuri byihariye.

Yanavuze ko intego nyamukuru ariko ugukomeza gukora ivugabutumba mu bakibyiruka ku buryo bakura bakunda Imana.

Iki gitaramo azagihuriramo n’abaramyi batandukanye bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya Imana barimo Serge Iyamuremye, Kalimba, Prayer House Band na New Melody.

Dj Spin umaze kwiharira isoko mu kuvanga imiziki yo kuramya Imana niwe uzaba ari gushyira abitabiriye mu mwuka wo guhimbaza yifashishije ibihangano bitandukanye.

Assiel Mugabe yamamaye mu bihangano birimo Ndidegembya, Urera yafatanyije na Aime Uwimana, Arangose, Inzira, Uri umwami n’izindi.

Assiel Mugabe yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwegereza abanyeshuri ubutumwa bwiza
Assiel Mugabe yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwegereza abanyeshuri ubutumwa bwiza
Mu gitaramo cya Mugabe yatumiyemo ibyamamare bitandukanye
Mu gitaramo cya Mugabe yatumiyemo ibyamamare bitandukanye