Abahanzi nyarwanda, Gaby Irene Kamanzi na Kagina Timothy, bose bahanga bakanaririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel), barabarizwa hanze y’u Rwanda nyuma y’aho basohoreye “Album” ziri mu rurimi rw’Igiswahili.
Umuhanzikazi akaba n’umuririmbyi Gaby, ubu aherereye i Nairobi muri Kenya nyuma y’ubutumire yakiriye bw’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza.
Kagina na we ari kubarizwa muri Tanzania nyuma ya Album indirimbo yaririmbye mu rurimi rw’igiswahili igakundwa muri icyo gihugu.
Mbere yo kwerekeza muri Tanzania, Kagina bwiye IGIHE ati “Kuva nakora DVD nkayohereza muri Tanzania bakiyibona barayikunze, ubu bantumiye mu biterane kuva tariki ya 1/05 kugeza 20/05/2014, aho nzaba ndi mu mugi wa Dar es Salam mu biterane bitandukanye byo guhimbaza Imana”.
Kagina yasohoye Album ya mbere y’amajwi yiswe « Amatangazo » mu 2007, ikaba yaririho indirimbo 12.
Bivugwa ko yakunzwe cyane bigeraho igurwa n’umushoramari wacururizaga Nyabugogo.
Muri 2008 nibwo yasohoye album ya kabiri yise « Turabanyamugisha » yo anayikorera amashusho mu mwaka ukurikiyeho, ikaba yaririho indirimbo 10. Iyi Album yakurikiwe n’indi album yasohoye irihi indirimbo 10.
Mu ntangiriro zuyu mwaka wa 2014 ni bwo Kagina yashyize hanze album y’amashusho yari ibaye iya kane iri mu rurimi rw’Igiswahili.
Gaby Kamanzi ybwiye IGIHE uko akomeje umurimo w’Imana muri Kenya ati “Mfite concert natumiwemo Nairobi izaba ku cyumweru tariki 04/05/2014 muri mu rusengero rwitwa JCC (Jubilee Christian Church) iri ahantu bita Buru Buru.”
Kamanzi yakomeje avuga ko iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ry’abahanzi benshi bishyize hamwe bitwa Alabaster ndetse na cyo kukaba cyaranabitiriwe.
Aba bahanzi bagiye hanze y’u Rwanda nyuma y’aho mu minsi ishize aribwo abahanzi Liliane Kabaganza na Patient Bizimana na bo bari batumiwe mu bitaramo mu bihugu by’ibituranyi.



















TANGA IGITEKEREZO