00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bishwe batabara abandi muri jenoside, bafatwa nk’abahowe Imana

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 3 June 2014 saa 12:54
Yasuwe :

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko ubutwari bwo gukora ibikorwa by’ubutwari bituma unapfira abandi bitaranze abahowe Imana bo muri Uganda gusa kuko no mu Rwanda hari abaranzwe n’ubu butwari.
Tariki ya 3 Kamena buri mwaka, hibukwa abahowe Imana bo muri Uganda basaga 40. Aho usanga ibihumbi by’abantu bavuye impande zose z’isi bakoranira I Namugongo aho aba bahowe Imana biciwe.
Musenyeri Smaragde (…)

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yavuze ko ubutwari bwo gukora ibikorwa by’ubutwari bituma unapfira abandi bitaranze abahowe Imana bo muri Uganda gusa kuko no mu Rwanda hari abaranzwe n’ubu butwari.

Tariki ya 3 Kamena buri mwaka, hibukwa abahowe Imana bo muri Uganda basaga 40. Aho usanga ibihumbi by’abantu bavuye impande zose z’isi bakoranira I Namugongo aho aba bahowe Imana biciwe.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umuvugizi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda yavuze ko u Rwanda narwo rwifatanya n’isi mu kwibuka aba bantu babaye intwari ndetse ngo bifatanya n’abitabir a uyu muhango muri Uganda.

Mbonyintenge yagize ati “Natwe uwo munsi turawizihiza uba unakomeye cyane ndetse, nk’ubu muri Kiliziya zose zo mu Rwanda na Shapele habereye misa zo kubibuka, hari na bisi zirimo abapadiri, abihayimana n’abalayiki bagiyeyo”.

Mbonyintege yakomeje avuga ko no mu Rwanda hari abaranzwe n’ubutwari bwo gukomera ku kuri no kwitangira abandi kugeza babizize.

Ati “No mu Rwanda turabafite bahowe Imana, Dorothee Mukandanga na Felicite ni abahowe Imana b’urukundo”.

Niyitegeka Felicite

Yakomeje avuga ko iri zina barikesha ko baranzwe n’urukundo rwo kwitangira abo bari bashinzwe kugeza ubwo bishwe babapfiriye.

Mukandaga yari munti ki?

Mukandanga Dorothee yari umuyobozi w’ishuri ry’abakobwa ryigishaga ubuforomo rya Kabgayi (ESI Ste Elisabeth). Uyu yahishe abantu benshi aho yakoreraga n’aho yari atuye mu gihe cya Jenoside. Muri Mata 1994 nibwo Mukandanga yiciwe aho yari atuye I Kabgayi.

Musenyeri Mbonyitege aragira ati “Yaranzwe n’ibikorwa bye byo guhisha abantu bahigwaga mu 1994 byaje kurangira ubwo bamushakagaho uwitwa Chantal yari ahishe mu nzu iwe, yaramwimanye baramurasa na we bamusanga mu nzu baramurasa (Chantal)”.

Mbonyintege akomeza avuga ko Mukandanga yari umuyobozi mwiza utari mu bahigwaga ariko wabashije kwita ku buzima bwa benshi.

Yagize ati “Yari umurezi akaba n’umubyeyi w’abana yareraga akageza ubwo abamenera amaraso, yari umuntu werekana imbaraga z’urukundo n’ububi bwa Jenoside”.

Undi Musenyeri Mbonyintege yavuze ko nawe yabaye uwahowe Imana w’urukundo ni Niyitegeka Felicite wishwe tariki ya 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi. Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo kigo agisigemo ba nyagupfa. Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n’ubutwari yandikiye uwo musaze we.

Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye ubutwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

Uwishe Felicite yemeye icyaha

Uwitwa Omar Serushago yandikiye urukiko rwa Arusha ko ari we wamwishe. Mu nyandiko ndende ikubiyemo ubuhamya yitangiye ku bushake, yiyemerera icyaha.
Ku itariki ya 3 Gashyantare 1998, Omar Serushago yabwiye Jean Bastarache na Rejean Tremblay bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania ko mu bo yishe, harimo na mushiki wa Col. Nzungize, ari we Niyitegeka.

Muri iyo nyandiko, hari aho Serushago yavuze ati “Twashyize Abatutsi mu ma minibisi, tubajyana ku irimbi kugira ngo tubice. Nishe bane, umugabo umwe n’abagore batatu. Nabicishije imbunda yanjye”. Muri abo, harimo Felicite Niyitegeka.

Ngo icyo gihe, musaza we w’umusirikari abimenye, yashatse kumukurikirana, Serushago ahungira muri Hoteli Meridien ku Gisenyi, ajyana na Thomas Mugiraneza (bafatanyaga kwica nk’uko amuvuga muri ubwo buhamya).
Bashobora kugirwa abatagatifu

Mbonyintege yavuze ko ubusanzwe kugira ngo umuntu usanzwe abe umutagatifu ari uko hari ibitangaza bigaragaye kuri we nyuma yo gupfa ariko ngo ku bahowe Imana ho ubuhamya bw’ababanye nawe abamuzi n’abandi ngo birahagije ngo ashyirwe muri urwo rwego rwa Kiliziya Gaturika.

Ni muri urwo rwego ngo Kiliziya iri muri izi nzira ngo irebe uburyo bashobora gushyirwa muri uru rwego.

Gushyirwa muri uru rwego ngo bisaba ubuhamya bwo mu miryango remezo ibazi no mu zindi nzego zirimo iza Paruwasi kuzamuka kugera hejuru.

Yakomeje avuga ko abakirisitu bazatangira kubwirwa aya mateka yaranze bamwe mu banyarwanda.

Mbonyintege yavuze ko hari n’abandi bantu benshi baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari cyane mu gihe cya Jenoside kugeza bishwe, yanavuze ko hagomba gufatwa igihe bakibukwa kubera ibikorwa by’ubutwari byabaranze.

Amahanga yasesekaye muri Uganda

Uruhuri rw’abantu rwerekeje muri Uganda ahitwa Namugongo mu gikorwa cyo kwibuka abahowe Imana muri Uganda.

Biteganyijwe ko abantu basaga ibihumbi 10 bavuye mu bice bitandukanye by’isi baje mu rugendo nyobokamana bagera muri uganda.

Iki gikorwa kirabera kuri Kiliziya ya Namugongo ahubatswe urwibutso rw’aba bahowe Imana bagizwe n’Abagaturika 22 na 23 bari Abangilikani bishwe n’Umwami Kabaka Mwaga mu 1886, abatwitse.

Abitabiriye uru rugendo barimo abaturutse muri Isiraheli, u Buholandi, u Budage, u Butaliyani, Canada na Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Hari kandi n’abaturutse mu bihugu bya Afurika barimo abo muri Nijeriya, mu Rwanda n’abaturutse mu bindi bice by’uyu mugabane.

Newvision iganira na Padiri Emmanuel Kimbowa, umupadiri kuri Paruwasi ya Namugongo yavuze ko bitegura kwakira abantu benshi ku buryo ahagenewe kubera ibirori huzuye ku buryo barusha abo mu bindi bihe byahise.

Uyu mupadiri yakomeje avuga ko hari n’abahageze guhera kuwa Mbere mu rukererera, hakaba hari umurongo munini w’abari kugana muri aka gace.

Kuri ubu ngo ahagenwe kubera iyi mihango hari abantu benshi bafite amashapure basenga, mu gihe hari abagandagaje bategereje ko hibukwa aba bahowe Imana n’abarimo kuvoma amazi yo mu isoko iri I Namugongo. Iri riba bivugwa ko ngo amazi yaryo akiza indwara.

Umubikira witwa Clevina Karikwera wo mu Muryango w’Abafaransisikani waturutse muri Tanzania yavuze ko kujya muri Uganda kwirebera ahiciwe abantu 40 bazira ubukirisitu bwabo yabyifuje none inzozi zibaka zibaye impamo.

Yakomeje avuga ko abakirisitu benshi bakunze kubyifuza ariko ntibabibone, kuko ari ahantu hafite amateka. Kuri we ngo yatangaye bitewe n’abantu yahabonye
Kuba abapfuye barahowe ukwemera kwabo ni imwe mu mpamvu haje abantu benshi ngo bibuke abababereye urugero rwiza nk’uko umubikira witwa Juliet Kato wavuye muri Koreya yabivuze.

Byari byavuzwe ko Papa Francis yagombaga kwitabira iyi mihango ariko ngo byaje kurangira atabashije kuboneka kubera indi mirimo afite.

Ahagomba kubera umuhango
Aha niho Karoli Lwanga yapfiriye
Abavuye muri Congo basesekaye muri Uganda
Biravugwa ko aya mazi akiza indwara
Imbaga y'abategereje ibi birori

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages