00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Choeur International igiye gukora igitaramo cyinjiza Abanyarwanda mu bihe bya Noheli n’Ubunani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 December 2022 saa 07:45
Yasuwe :

Umuryango Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali, wateguye igitaramo kizafasha abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko Abakirisitu Gatolika kwinjira mu mwaka wa 2023 bizihiwe n’ivuka rya Yezu.

Ni igitaramo giteganyijwe kubera muri Lemigo Hotel ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022. Ikindi nk’iki cyizwi nka ‘Christmas Carols in a Live Concert’, cyaherukaga kuba mbere ya Covid-19.

Ubuyobozi bwa Choeur International butangaza ko ari igitaramo giteguye neza kandi kizafasha abantu kwishimira no kwizihiza Ivuka rya Yezu [Noheli] ndetse no kwinjira mu mwaka mushya wa 2023.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, Safari Claude yagize ati “Ni igitaramo tumaze igihe kirekire dutegura, nyuma y’igihe twarakomwe mu nkokora na Covid-19, abazacyitabira bazagira ibihe byiza kuko twariteguye bihagije.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura amatike, aho abazicara mu myanya isanzwe bazishyura 5000Frw mu gihe iy’icyubahiro ari 10 000Frw ndetse na 20 000Frw.

Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali [CIEIK] CIEIK igizwe n’abaririmbyi b’abahanga babigize umwuga baturuka mu makorali akomeye yo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakaba bemerewe kuyiririmbamo mu gihe bagaragaza ubuhanga mu kuririmba.

Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/imyemerere/muzika/article/imbamutima-za-choeur-international-yabaye-iya-kabiri-mu-irushanwa-rya-korali

Buri mpera z'umwaka Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali isusurutsa Abanyarwanda
Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali igiye gukora igitaramo gifasha Abanyarwanda kwishimira Noheli n'Ubunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages