Ni igiterane cyiswe ‘Rwanda Revival Conference’ cyabaye ku mugoroba wo ku wa 4 Gashyantare 2023, gihuza abakristu bavuye hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo.
Iki gitaramo cyatangiye ku isaha munani z’umugoroba, cyaririmbyemo abahanzi n’amakorari atandukanye arimo True promises , Rwanda Manifest Choir , Elayone Music yifashishije indirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana.
Abandi baririmbye muri iki gitaramo cy’ububyutse barimo James na Daniella bamenyerewe mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’umuhanzi Levixone na Kajambiya bamenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda.
Bishop Gahungu Bunini niwe wakiriye Apostle Grace Lubega wari utegerejwe na benshi , atangirana indirimbo yinjiza abakristu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.
Apostle Grace Lubega wamaze amasaha abiri abwiriza, yasabye abakristu gusengera u Rwanda, ababwira ko impinduka Imana yasezeranyije u Rwanda zitaraza ashimira abanyarwanda kubwo gukunda igihugu cyabo.
Ati “Ndashaka ngo twese turi aha muri iki cyumba dusengere u Rwanda , nyuma y’iryo sengesho nzi neza ko hari ikintu cy’itandukaniro kigiye kuba muri iki gihugu ku bw’icyubahiro cy’Imana. Numvise ko hari bamwe mu bayobozi bari hano mwarakoze kubwo gukunda igihugu cyanyu.”
Mu gihe yabwirizaga yasobanuriye abamukurikiye icyo ’ububyutse’ bivuze ababwira ko bisobanuye kuvugurura, gusubira bundi bushya, gusana no gusubira aho umuntu akwiriye kuba.
Yagaragaje ko ububyutse buri mu Rwanda, kandi Abanyarwanda bose bakeneye gushingira kubyo Imana ikora.
Apostle Lubega yasabye abantu kureka gushakisha amavuta kugira ngo bagure imodoka cyangwa babone uko bajya muri Amerika, abashishikariza kwiga gusenga Imana by’ukuri.
Yasoje ubutumwa bwe asengera abarwayi, abasaba gufata aho babara bakizera ibitangaza by’Imana.
Nyuma y’isengesho ry’abarwayi, bamwe muri bo bavuze ko bari barwaye indwara yo kubabara umugongo, ibibyimba n’amatwi ariko bumva byakize.
Umwe mu batanze ubuhamya ni umukobwa waje amaze ukwezi arwaye ikibyimba ku ibere ry’iburyo. Yari yarihebye azi ko hazazamo kanseri ariko nyuma yo gusenga akizera, yatashye yakize.
Undi watanze ubuhamya ni umubyeyi w’imyaka 56 wari ufite ikibazo cyo kwihindukiza ndetse abaganga bakaba bari baramubwiye ko amagufwa y’umugongo we yatandukanye. Na we yatashye ari muzima.
Manifest Fellowship yatumiye Apostle Grace Lubega igize igice cy’umurimo w’ivugabutumwa rya Phaneroo Ministries International iyoborwa na Apostle Grace Lubega ifite icyicaro i Kampala muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!