00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yateguje igitaramo gikomeye i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2023 saa 04:17
Yasuwe :

Mbere yo guhaguruka i Kigali yerekeza ku Mugabane w’u Burayi, Israel Mbonyi, yateguje abakunzi be n’ab’umuziki muri rusange igitaramo gikomeye ateganya gukorera i Kigali mu rwego rwo kumurika album ye nshya yise "Nk’umusirikare".

Ni igitaramo yatangaje ubwo yari abajijwe uruhisho afitiye Abanyarwanda cyane ko amaze iminsi ataramira hanze y’igihugu cyane.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Israel Mbonyi, yavuze ko mu Ukuboza 2023 ateganya kongera gukora igitaramo kinini azamurikiramo album ye nshya yise "Nk’umusirikare".

Ati “I Kigali mu Ukuboza 2023 ni ibisanzwe tuzongera dutarame!”

Ni album aherutse gufatira amashusho mu gitaramo yakoreye mu Intare Arena ndetse kugeza ubu indirimbo ya mbere mu ziyigize ari na yo yayitiriye yamaze kuyisohora.

Israel Mbonyi ateguje igitaramo gikomeye abakunzi be mu gihe mu mpera z’umwaka ushize icyo yakoze kuri Noheli cyasize inkuru kuko abakunzi b’umuziki we bari bakubise buzura muri BK Arena yari imaze iminsi itangaje ko amatike yose yacyo yashize.

Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Bubiligi ku wa 11 Kamena 2023 mbere y’uko ataramira no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.

Israel Mbonyi yamaze kugera mu Bubiligi aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye
Israel Mbonyi yateguje igitaramo gikomeye nk'icyo yakoreye muri BK Arena umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages