Mu giterane ngarukamwaka gitegurwa n’Itorero Miracle Center rikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza, Abanyarwanda barashishikarizwa kudacogora gukora ibyiza, kuko ubikora abikunze wese azagororerwa.
Aganira na IGIHE, Bishop Samedi Theobald yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari ukubwira Abanyarwanda kudacogora gukora ibyiza, kuko imirimo myiza ihora ibategereje kandi ababikora bose babikunze bazagororerwa.
Bishop Samedi asobanura ko itorero ayoboye ryahagurukiye gutoza Abanyarwanda gukora imirimo myiza, ibi ngo ni mu gihe mu Rwanda hakiri abantu benshi bakeneye ubufasha, cyane cyane abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Bishop Samedi wari uherutse mu bikorwa by’ihuriro ry’amatorero ya gikirisitu byo gufasha Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania, yavuze ko kubwiriza ubutumwa bwiza bigomba kujyana no kwita ku buzima bw’abantu kuko nta wabasha gutegera amatwi ijambo ry’Imana mu gihe yaburaye.
Samedi avuga ko itorero ayoboye risanzwe rifasha abantu mu buryo butandukanye, harimo nko kwishyurira abarenga 100 ubwisungane mu kwivuza buri mwaka, kurihira amafaranga y’ishuri abana batishoboye n’ibindi.
Avuga ko muri iki giterane bari gushishikariza no gukundisha abantu umugisha uva mu gufasha abandi, hanyuma ibizakusanywa bikazifashishwa mu gukomeza gufasha abadafite ubushobozi.
Iki giterane kizamara icyumweru cyatangiye ku Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga kikazasozwa tariki ya 3 Kanama 2014. Ku ikubitiro, abitabira iki giterane bigishijwe ijambo ry’Imana na Pasiteri David Makoko, ukomoka muri Uganda, akaba asanzwe abarizwa muri Minisiteri ya Robert Kayanja, isanzwe ikora imirimo itandukanye yo kubwiriza ijambo ry’Imana no gufasha abantu benshi mu buryo busanzwe, kuva mu myaka 30 ishize.
Akarusho ni uko guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga, abari muri iki giterane batangira guhabwa umugisha n’ Umuhanuzi Chikwuka uturuka muri Nigeria, aho atangira gusengera, guhanurira no kubohora abantu, by’umwihariko hakaba hari gutangwa ubuhamya bwa bamwe mu bantu Imana yakijije indwara, abahawe urubyaro bari bararubuze, naho abandi bakabohorwa imyuka idasobanutse ishobora kuba intandaro yo kutagera ku mugambi Imana ibafiteho, aba bakaba barasengewe na Chikwuka ubwo aheruka mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka.
Inyigisho z’Ijambo ry’Imana zitangira buri munsi saa kumi kugeza saa mbili z’ijoro.
Umuyobozi wa Miracle Center avuga ko iki giterane kiri kubera ku cyicaro cy’iri torero I Remera, aho ushaka kujyayo anyura mu muhanda ugana Kabeza uturutse mu Giporoso, akamanuka umuhanda wa mbere w’ibitaka. Avuga ko bifuza ko Abanyarwanda bose bitabira izi gahunda, ko bazungukiramo byinshi, harimo no guhembuka mu mitima yabo.



















TANGA IGITEKEREZO