Itorero Soul Healing Revival ryateguye igiterane cy’ubuntu ku bantu bose kizamara icyumweru, abagiteguye bakaba bizeye ko imbaraga z’Imana zizakiza abantu indwara bakanabohoka imivumo n’indi myuka mibi yose ya Satani.
Iki giterane cyo gukira no kubohoka, kizaba kiyobowe na n’Umuhanuzi akaba na Pasiteri, Claude Ndahimana, na Dr Evangerist Bizoza ku Kacyiru muri Soul Healing Revival Church munsi ya Minagri, aho kizatangira tariki ya 29 kigeze ku ya 01 Kamena 2014, buri munsi kuva saa cyenda kikajya kirangira saa moya z’ijoro.
Nkuko nk’uko byemejwe na Clarisse Umulisa ushinzwe ivugabutumwa muri runo rusengero ubwo yaganiraga na IGIHE, iki giterane kizitabirwa n’abahanzi nka Liliane Kabaganza, Patient Bizimana, Thacien, Soul Healing Worship team, Power of the Cross Choir na Soldier of Christ Drama team.
Intego y’itorero Soul Healing Revival ni “Umwuka w’ Imana ari kuri twe kuko Uwiteka yadusize amavuta ngo tubwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yadutumye kuvura abafite imvune mu mitima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’ imbohe».



















TANGA IGITEKEREZO