Ijambo Betesida risobanurwa nk’ikidendezi cy’impuhwe (Yohana 5, 2). Ni izina rya Korali yo mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rw’Uburasirazuba, Akarere ka Kayonza, Paruwasi Kayonza ku Mudugudu wa Kayonza. Igiye kumurika album yayo ya mbere y’amajwi (audio) “Nimwegere Imana” ikaba yitegura kumurika amajwi n’amashusho (audio-visuel) mu minsi ya vuba. Iri zina rya Korali “Betesida” rikaba rifitanye isano n’amateka y’igihe yashingiwemo mu 1994.
Korari Betesida yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka 1994 igizwe n’abariribyi makumyabiri na babiri (22). Icyo gihe yatangiriye ku Mudugudu wa Kayonza ubwo hari ikibazo cy’abakozi b’Imana kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Korali igizwe n’abariribyi 45 (Abagore n’abakobwa 30 n’abagabo 15).
Nk’uko twabitangarijwe na Reverand Pasteur Kagorora Galcan watangije Korali Betesida ndetse na Shumbusho Bernard uyiyobora ubu, izina rya album nshya ya Korali Betesida “ Nimwegere Imana” rikomoka mu Baroma igice cya 12, umurongo wa 1, aho Pawulo yabwiraga abantu kwegera Imana ngo batange Imibiri yabo nk’ibitambo bishimwa barushaho kwegera Imana nayo izabegere. Akaba kandi ari n’izina ry’imwe mu ndirimo ziri kuri iyo Album.
Bakomeje badutangariza ko iyi Album “Nimwegere Imana” igizwe n’indirimbo 12 zabo zikunzwe cyane kubera ubutumwa bwiza bukubiyemo, nka nimwegere Imana ari nayo yitirirwa Album, Aragarutse, Himbaza Uwiteka, n’izindi.
Shumbusho Bernard akomeza avuga ko ku itariki ya 9 Werurwe 2014 saa munani z’amanywa, ari bwo bazamurika iyi “Album” kuri ADEPR Kayonza. Agira ati “Tuzifatanya na korali Integuza yo muri ADEPR Kayonza, Kumbura Ijuru yo muri ADEPR Murambi, hamwe n’abahanzi baririmba ku giti cyabo barimo Bongwa Alphonse wo muri ADEPR Remera, Munyemana Paul, na Mukundabantu Jean Baptiste b’i Kayonza. Twakoze indirimbo zirimo ubutumwa buhumuriza, ubushima Imana, hamwe n’ubwizeza abantu ko ahantu turi tuzahava tukagira ahandi tujya, aho nta handi ni mu Ijuru.”
Ashishikariza Abakristo ba ADEPR Kayonza kuzitabira imurika ry’iyo ndirimbo, kimwe n’abandi bose bakunda indirimbo zihimbaza Imana.



















TANGA IGITEKEREZO