Kubaka amahoro nk’inshingano ya buri wese mu rwego rwo komora ibikomere by’umutima no gutanga ihumure, ni ibikorwa Korali Amahoro yahisemo byunganira ivugabutumwa ikora mu ndirimbo. Aba baririmbyi banateganya ibikorwa binyuranye birimo no kubakira inzu umuturage utishoboye buri mwaka.
Umuyobozi wa Korali Amahoro, Ntakirutimana Zacharie, avuga ko banejejwe n’uko iki gikorwa cyabereye muri Marriot Hotel cyagenze neza.
Yagize ati “Iki ni igikorwa cyari kigenewe abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, turishimira ko cyagenze neza kuko cyitabiriwe n’abayobozi benshi ugereranyije n’imyaka yashize. Icyo tugamije ni uko abanyarwanda bakira imvune zo mu mutima kuko iyo bakize babasha gukora bakaniteza imbere.”
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimye uruhare rwa korali Amahoro n’umusanzu batanga mu kubaka amahoro.
Bamporiki yavuze ko kugira ngo hubakwe amahoro arambye ari uko abantu babanza kwemera ko bakomeretse bityo bakizera no gukira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yavuze ko imiryango ishingiye ku idini ifite ubushobozi n’umuhamagaro wo guhindura imitima kugira ngo basenye inkuta z’urwango, baharanire ikibahesha amahoro kandi buri wese akaba umubibyi wayo ku wundi ndetse akabonamo mugenzi we igisubizo aho kumubonamo ikibazo.
Yagize ati “Ni byo bizatuma turenga imbibi zose zaba izubatswe n’amateka cyangwa izakubakwa n’izindi mpamvu izo ari zo zose, kandi biri mu muhamagaro w’abanyamadini n’imiryango iyashamikiyeho.”
“Buri dini rifite inshingano zo gufasha abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu no kubaha icyizere cyo kubaho mu munezero ubu ngubu no mu gihe kizaza.”
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Euphrem yashimangiye ko intego z’itorero ari ugukorera Imana no gukura igitutsi ku gihugu, iyi korali ikaba iri gushyira mu bikorwa inshingano zaryo nk’urugingo rw’itorero.
Imyaka 23 irashize Korali Amahoro itangiye umurimo wo gutanga ubutumwa bw’amahoro ibinyujije mu bikorwa binyuranye birimo n’ibitaramo bikomeye yise “Amahoro Iwacu Celebration.’’
Iyi Korali kuva mu 2014 yatangije ibi bitaramo mu ntego yo kwimakaza umuco wo gusigasira amahoro n’ibindi byiza byinshi Imana igenda igeza ku Rwanda n’itorero muri rusange.
Imaze gutumirwa mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza ubutumwa bw’amahoro n’ihumure bifasha Abanyarwanda kugira icyizere cy’ejo hazaza n’ibyiringiro by’ubuzima bwiza.
Yishimira ko aho banyuze hose batanga ubu butumwa bagiye babona ubuhamya bufatika bw’uko abantu bagiye bagarura icyizere cyo kubaho n’ibyiringiro by’ubuzima bw’ahazaza.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO