Imyaka 23 irashize Korali Amahoro itanga ubutumwa bw’ihumure ibinyujije mu bikorwa binyuranye birimo n’ibitaramo ngarukamwaka bizwi nka “Amahoro Iwacu Celebration’’ yatangiye gutegura mu 2014.
Perezida wa Korali Amahoro, Ntakirutimana Zacharie, yatangaje ko iki gitaramo kiri muri gahunda yo kwimakaza umuco wo gusigasira amahoro n’ibyiza Imana igeza ku Rwanda n’itorero muri rusange.
Yagize ati “Ibi bikorwa ni uburyo bwo gushimira Imana intambwe imaze guterwa no gukomeza gusabira igihugu umugisha. Korali Amahoro yibanda ku gushimangira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje kunyuramo, ikabikora ibinyujije mu bikorwa binyuranye birimo amahugurwa, ibiganiro mbwirwaruhame, ibikorwa bifatika by’urukundo. Bisozwa n’ibitaramo binini byiswe “Amahoro Iwacu Celebration.”
Igitaramo cy’uyu mwaka kizajyana n’ibikorwa by’urukundo na gahunda zinyuranye zigamije gushimangira amahoro arambye, gushima Imana no kuyisaba gukomeza kwiyubaka.
Kuri iyi nshuro hashyizwe imbaraga mu gufasha bamwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside mu bikorwa binyuranye byo gusigasira umuco w’amahoro n’ibikorwa bifatika nko kubakira inzu uwarokotse Jenoside.
Iki gikorwa kizasozwa n’umugoroba wo kuramya w’umukiro n’ihumure (Healing Worship Night) mu gitaramo kizabera muri Kigali Marriott Hotel tariki ya 29 Ukuboza 2017 guhera saa kumi n’ebyiri.
Iki gitaramo cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo itsinda rya New Melody rimaze kumenyekana cyane kizahuriramo abayobozi bakuru b’amatorero, inzego bwite za Leta, imiryango ya gikirisitu n’ibindi bigo byigenga bikorera mu Rwanda kizitabirwa n’abahawe impapuro z’ubutumire.
Igitaramo rusange giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza 2017, kikazabera kuri ADEPR Remera kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Cyatumiwemo korali zibarizwa muri ADEPR Paruwase ya Remera.
Korali Amahoro yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yaje kongera kwiyubaka, izina ryayo irihabwaho inshingano zo kubwiriza ubutumwa bw’ihumure.
Imaze gutumirwa mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza ubutumwa bw’amahoro n’ihumure bifasha Abanyarwanda kugira icyizere cy’ejo hazaza n’ibyiringiro by’ubuzima bwiza.
Korali Amahoro yishimira ko aho banyuze hose batanga ubu butumwa bagiye babona ubuhamya bufatika bw’uko abantu bagiye bagarura icyizere cyo kubaho n’ibyiringiro by’ubuzima bw’ahazaza.



















TANGA IGITEKEREZO