Igitaramo cyo kumurika uyu muzingo wiswe “Abakunzi b’Umwami” kizabera ku rusengero rw’Abadiventitse b’umunsi wa karindwi rwa Kacyiru hafi y’ishuri rya La Colombière kuri iki cyumweru guhera saa saba zuzuye.

Bikorimana Jacques, umuyobozi wa Korali Tujyisiyoni mu kiganiro na IGIHE yatangaje ko impamvu bagiye kumurika Audio iriho indirimbo 85 zose ari ukugira ngo n’umuntu uzaza bwa mbere azatunge ibihangano byose byakozwe niyo korali kuva yashingwa.

Ati “Turashaka ko n’umuntu uzaza uwo munsi bwa mbere atatuzi azatahana indirimbo 85 zose tumaze gushyira hanze kuva korali yashingwa mu 1997 ndetse akanatahana DVD ya 6 tuzaba twashyize hanze uwo munsi iriho indirimbo 10.”

Korali Tujyisiyoni izafatanya na Korali Abakurikiye Yesu yo ku itorero rya Kacyiru, Korali God’s Family yo ku itorero rya Gisozi n’Itsinda Yesu Araje rya ELMS Kamukina.

Ntirandekura Japhet, umuyobozi wungirije wa Korali Tujyisiyoni yatangaje ko impamvu bahisemo kwita album ya Audio ndetse na Video “Abakunzi b’Umwami” ari ukugira ngo abantu bamenye umwami ukwiriye kubahwa kuko usanga abantu basigaye basenga ibitari Imana.

Ati “Turifuza ko abantu bamenya Umwami w’ukuri,bakamukunda kandi bakamukorera kuko muri iyi minsi usanga abantu barashatse izindi mana basenga ntibamenye Imana nyakuri ibabeshejeho.”

Yongeyeho ati “Turifuza ko rero abantu bazaza kwifatanya natwe guhimbaza Imana kuko dufite amashimwe y’ibyo Imana yadukoreye muri iyi myaka 19 tumaze tubwiriza ubutumwa mu ndirimbo haba mu Rwanda no mu mahanga”.

Korali Tujyisiyoni mu myaka imaze ikora ivugabutumwa yanyuze mu bihugu bitandukanye nka Uganda, u Burundi, ndetse mu minsi iri imbere irateganyagukora ingendo z’ivugabutumwa muri Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu zimwe mu ndirimbo z’iyi korali ziri mu Giswahili no mu Kinyarwanda hari n’indirimbo nke ziri mu Kigande ndetse vuba aha izanasohora indirimbo zimwe na zimwe mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa kure hashoboka.

Korali Tujyisiyoni imaze imyaka 19 ikora umurimo w’ibwirizabutumwa, yatangiye kuririmba mu 1997 ari nk’itsinda ry’Abaririmbyi (group ) nyuma iza kugenda yaguka, kuri ubu ifite abaririmbyi 38.

Tujyisiyoni iramurika umuzingo wayo ugizwe n'indirimbo 85 kuri iki cyumweru
Tujyisiyoni iramurika umuzingo wayo ugizwe n'indirimbo 85 kuri iki cyumweru
Korali Tujyisiyoni igizwe n'abaririmbyi 38
Korali Tujyisiyoni igizwe n'abaririmbyi 38
Korali Tujyisiyoni iririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Igiswahili, Ikinyarwanda n'Ikigande
Korali Tujyisiyoni iririmba mu ndimi zitandukanye zirimo Igiswahili, Ikinyarwanda n'Ikigande
Korali Tujyisiyoni imaze imyaka 19 ikora ivugabutumwa mu ndirimbo
Korali Tujyisiyoni imaze imyaka 19 ikora ivugabutumwa mu ndirimbo

Korali Tujyisiyoni ifite urubuga www.tujyisiyonichoir.org inyuzaho amakuru n’ibikorwa byayo byose.

Imwe mu ndirimbo ya Korali Tujyisiyoni yakunzwe cyane