Iki gitaramo cyiswe “Christmas Eve Shout of Joy” giteganyijwe kubera kuri ERC Masoro ku wa 24 Ukuboza 2019, kizinjiza neza abazacyitabira muri Noheli, umunsi abizera bafata nk’uwo Umwami woherejwe gucungura Isi yavutseho.

Christmas Eve Shout of Joy yateguwe n’abaramyi barimo Serge Iyamuremye, Christian Irimbere, Tuyiringire Arsène [Tuyi], Milca na Gaelle.

Ni umugoroba udasanzwe kuko abakirisitu bose bawutumiwemo ngo bazifatanye n’abaramyi kwizihiza umunsi wo kuvuka k’Umwami wabacunguje amaraso y’igiciro cyinshi.

Wahawe insanganyamatsiko iboneka muri Matayo2:10 havuga ngo “Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane.”

Abazitabira iki gitaramo kandi bazataramirwa n’abahanzi barimo Patient Bizimana, Shekinah Worship Team, Shining Stars, Shekinah Junior n’abarimo abaramyi Muhumure Confiance uririmba mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries na Heman Worshipers; Umuhanzi Bigira Elysée uririmba muri Gisubizo Ministries na Nkomezi Prosper .

Aba baramyi baziyongeraho Umuyobozi wa ERC mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu. Apôtre Masasu ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana.

Iyamuremye Serge uri mu bateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko yavuze ko biteze kuzagirana ibihe byiza n’abazacyitabira.

Ati “Ikintu gishya kizabahera ni uko abazitabira igitaramo bazabona ubufatanye no gushyira hamwe kw’abaramyi. Uzahagera wese azahagirira ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana ku bwa Yesu.’’

Christmas Eve Shout of Joy izabera i Masoro ku mugoroba wo ku wa Kabiri kuva saa Kumi n’Ebyiri kugeza saa Tanu z’ijoro.

Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu batumiwe muri iki gitaramo
Umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu batumiwe muri iki gitaramo
Christmas Eve Shout of Joy ni ubwa mbere igiye kubera i Masoro muri Evangelical Restoration Church
Christmas Eve Shout of Joy ni ubwa mbere igiye kubera i Masoro muri Evangelical Restoration Church