Ni mu gitaramo cyari cyiswe “Siryo Herezo Live Concert” cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023 muri Expo Ground i Gikondo.
Cyabereyemo “Live Recording’ y’indirimbo 10 zigize album nshya ya Messengers Singers.
Iri tsinda niryo ryabanje ku rubyiniro risusurutsa abantu muri izi ndirimbo zafatwagwa mu buryo bwa live. Ryaririmbye indirimbo nyinshi ryimara ipfa cyane yari umunsi waryo.
Aba baririmbyi bagiye ku rubyiniro kabiri, baririmba indirimbo zirimo iyo bise “Siryo herezo”, “Sinziheba”, “Yesu arakomeye”, “Rubanda”, “Ajya Amba Hafi”, “Senga”, “Sinziheba” n’izindi.
Izi ndirimbo zari ziganjemo inshya abantu bamwe batari bazi ariko wasangaga kubera umudiho wazo n’uburyo zari zoroshye kuzifata, bajyanaga naryo ijambo ku rindi nyuma yo kuzumvaho gato.
Nyuma yo kuririmba kw’iri tsinda ryakurikiwe na na Israel Mbonyi, waririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe zirimo “Karame”, “Nzaririmba” na “Ku marembo y’ijuru’’.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe ku rubyiniro. Ati “Nishimiye uko mwanyakiriye muri mu mavuta.”
Umuyobozi wa Messengers Singers, Ishimwe Emile, yabwiye IGIHE ko uko batekerezaga igitaramo ntaho bitandukaniye n’uko byagenze.
Ati “Igitaramo uko cyagenze neza uko twabiterekerezaga niko cyagenze. Amasaha yabaye make. Ikindi gitaramo nk’iki kizaba umwaka utaha ariko ntabwo bizatubuza gukora ibindi bito.”
Yavuze ko bahisemo gutumira Mbonyi kuko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya Imana kandi ufite umubare munini w’abakunda ibihangano bye.
Muri iki gitaramo hanagaragajwemo amateka ya Messengers singers. Iri tsinda ryashinzwe ku wa 30 Kamena 2009. Rigizwe n’abaririmbyi barindwi; ryatangiriye ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo muri College Adventiste de Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda.
Kugeza ubu iri tsinda rifite album ebyiri z’amajwi na album imwe y’amashusho n’izindi ndirimbo ryagiye risohora zitandukanye zikanyura imitima y’abakunzi b’ibihangano bihimbaza Imana.
Muri iki gitaramo bakoze bafataga amashusho y’indirimbo zigize album yabo nshya bazashyira hanze mu mini iri imbere bise “Siryo Herezo”.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!