Itsinda ry’abanyamasengesho bo ku itorero rya ADEPR mu Mudugudu wa Nyakabanda muri Paruwasi ya Kicukiro bemeza ko iyo bibutse ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo bakwiriye kuyishima.
Iyi niyo mpamvu bahagurukanye intego ijyanye n’amagambo yanditse muri Zaburi 126:3 ngo "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, bategura igiterane cy’iminsi ibiri (19,20 Nyakanga 2014), bagamije gushima Imana, ariko bifuza gufatanya n’abandi bose babyifuza.
Nk’uko twabitangarijwe na Turikumwe Tharcisse, Umuyobozi w’abanyamasengesho kuri uwo mudugudu, avuga ko kudashima ari umuco utari mwiza, kuko no mu buzima busanzwe, iyo umuntu adashimye byitwa ko afite uburere butari bwiza.
Ati "Iyo umuntu aguhaye ikintu ugashimira, uba ugaragaje ubupfura, ni yo mpamvu Imana tugomba kuyishimira byimazeyo, kuko byose ni yo ibidukorera".
Turikumwe asobanura ko Imana yagiriye neza benshi muri bagenzi be, ku buryo imibereho yabo yagiye ihunduka mu buryo bugaragara, yongeraho ko atari umuntu wabasha kubyikorera gusa ahubwo ari Imana yatanze umugisha.
Iki giterane kizataramirwa na korali zitandukanye zirimo Siyoni na Galeedi zo kuri uwo mudugudu ndetse na Herumoni y’i Rubona mu Karere ka Rubavu, izwi ku ndirimbo "Amatunda".
Abazitabira iki giterane bazigishwa ijambo ry’Imana n’abavugabutumwa barangajwe imbere na Munezero Jean, utuye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iki giterane kizamara iminsi ibiri kikazajya gitangira saa tatu gisoze saa moya z’ijoro.
Umudugudu wa ADEPR Nyakabanda uherereye munsi ya Hoteli Alpha Palace i Remera.



















TANGA IGITEKEREZO