Itorero EPEMR (Eglise de Pentecôte Emmanuel au Rwanda) ryari rimaze iminsi rikomwa mu nkokora mu gihe cy’amateraniro rusange, kuri iki cyumweru ryakoreye igiterane gikomeye mu karere ka Nyamagabe imbere y’ibiro by’umurenge wa Uwinkindi.
Abagera kuri 600 bari bitabiriye iki giterane cy’ivugabutumwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: ”Vuka ubwa kabiri ube icyaremwe gishya wizere Yesu aguhe ubugingo buhoraho. Yohana 3.1-17, batangaje ibyaha byabo mu ruhame.
Ubarijoro Emmanuel wigishije ijambo ry’Imana muri iki giterane yasobanuye ko kuvuka ubwa kabiri atari ukubatizwa mu mazi menshi nk’uko benshi babyitiranya ahubwo ko ari uguhinduka mu bikorwa no mu ngeso ukaba icyaremwe gishya .
Umuvugizi wungirije wa EPEMR Rev. Past Gasarasi Samson yababwiye ko bagomba mbere na mbere kurangwa n’indangagaciro z’umuturage mwiza bubahiriza gahunda za Leta kandi bakaba intangarugero.
Yababwiye kandi ko mu murenge wa Uwinkingi hagiye kubakwa amashuri y’Itorero EPEMR.
Hari hashize iminsi abagize itorero EPMR ryiyomoye kuri ADEPR bashaka gukora amateraniro ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukababuza
Abayozozi ba EPEMR basobanura ko hari itegeko mu igazeti ya Leta ribemerera gukora amateraniro mu gihe batarabona ubuzima gatozi nk’idini.
Bashingira ku itegeko numero 06/12 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imiryango ishingiye ku idini cyane cyane mu ngingo yaryo ya 13 agace ka 2 aho rigira riti :
”Icyakora mu gihe abashaka gushinga umuryango ushingiye ku idini batariyandikisha bemerewe guterana babanje kumenyesha ubuyobozi bw’umurenge bateganya guteraniramo.”
Itorero EPMR rigizwe n’umubare munini w’abahoze ari abayoboke b’Itorero ADEPR, ubuyobozi bw’iri torero bwakomeje gutunga bamwe mu bayobozi ba ADEPR kugira uruhare mu gutuma bangirwa gukora amateranirano.


















TANGA IGITEKEREZO