Pasiteri Rick Warren uri mu Rwanda mu gikorwa cya Rwanda Shima Imana, ubwo yasuraga Akarere ka Karongi ku itariki 30 Kanama 2013, yifatanyije n’abaturage mu giterane cyabereye muri ako karere, atanga inka eshanu za kijyambere. Uko kugabira abaturage bije bikurikira inkunga yatanze y’amadolari ibihumbi Magana atanu, mu kubaka ibitaro bya Karongi.
Rick Warren wasuye Akarere ka Karongi ku wa 30 Kanama 2013, mu giterane cya Rwanda Shima Imana, yagabiye Abaturage batanu inka za kijyambere, zije ziyongera ku nkunga y’amadolari ya Amerika 500,000 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 325 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanze mu kubaka ibitaro bya Karongi.
Rick Warren mu butumwa yatanze, yibanze ku nzozi yagize ati “hari ubwo waba ufite inzozi z’uwo uzaba we, ni biba uzamenye ko byari mu mugambi w’Imana, ariko ko nawe wabyemeye.”
Yakomeje avuga ko byose bihira abizera Imana, ariko ukemera ko ntawe uguca intege. Yagarutse kandi ku mugambi Imana yakoze ubwo yahamagarwaga n’umukuru w’igihugu, amusaba kuza kubwiriza mu Rwanda akimara kubona igitabo yanditse kitwa “Ubuzima bufite intego”.
Avuga ko ariho yahereye aza mu kubwiriza mu Rwanda no kumenya icyo Abanyarwanda bakeneye ubwo yageraga mu ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka Karongi, agatangiza ibikorwa by’ubuzima kuko yasanze ari byo bakeneye.
Avuga ko bahaye ku ikubitiro abantu bagera kuri 80 amahugurwa ku buzima, ubu bakaba bageze ku 4000. Ati “byari mu mugambi w’Imana.”
Rick Warren akomeje kwigisha ijambo ry’Imana yibanda ku mpamvu yamuzanye, irimo kuba Imana yaramutumye mu gihugu cy’ u Rwanda, kubwiriza ubutumwa bwiza bitewe n’ibibazo bikomeye byugarije Isi, nk’indwara, ubukene, ruswa n’ibindi avuga ko bigomba gukemuka hifashishijwe ijambo ry’Imana, rihujwe n’uburyo abantu bagomba gukora kugira ngo bikemurire ibibazo.



















TANGA IGITEKEREZO