Patient Bizimana yageze mu Bubiligi ku wa 6 Ukwakira 2017 mbere y’umunsi umwe ngo akorere igitaramo cye cya mbere ku mugabane w’i Burayi.
Iki gitaramo cyateguwe na Eglise Assemblée des Rachetés na Korali Sion cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles kuri Rue Birminghan 54, 1080 Bruxelles, Patient Bizimana yagihuriyemo na Gaby Kamanzi na we umaze igihe akorera ibitaramo bikomeye muri iki gihugu n’abandi bahanzi barimo Basirwa Mirelle na Nzinga Massamba.
Patient wakunzwe bihambaye mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi yongeye kwerekwa urukundo n’abacyitabiriye bari biganjemo abaturutse mu bice bitandukanye ku mugabane w’u Burayi.
Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko, igitaramo yakoze gifungura ibindi azakorera mu Bubiligi, ndetse biteganyijwe ko azajya kuririmbira mu bindi bihugu birimo Suède, Finlande, u Bufaransa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO