Prophète Sikatenda ni umwe mu bakozi b’Imana babwiriza ubutumwa bwiza bazwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri ‘L’Eglise du Dieu Vivant’.
Igiterane yatumiwemo azagihuriramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Aline Gahongayire, Muhumure Comfiance [Comfy] ndetse n’amatsinda aramya akanahimbaza Imana ya Alarm Ministries, Healing Worship Team na Fire Team yo muri Zeraphath Holy Church.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhirika ubwami bwa satani”. Yubakiye ku ijambo riri mu Gitabo cya Hagayi 2:22 hagira hati “Kandi nzubika intebe z’ubwami z’ibihugu byose. Nzubika amagare y’intambara n’abayagenderamo kandi amafarashi n’abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n’inkota ya mugenzi we.’’
Kizabera i Remera kwa Rwahama aho Zeraphath Holy Church iherereye. Mu minsi ine iki giterane kizamara, umwe wo ku wa 11 Ukuboza 2021, wahariwe umugoroba w’isangira uzabera muri Kigali Serena Hotel.
Bishop Harerimana Jean Bosco yabwiye IGIHE ko abazitabira iki gikorwa cyiswe “Church Dinner”, kizaba kuva saa Kumi n’Ebyiri kugera saa Yine kucyinjiramo ni ukwishyura 100.000 Frw yo gushyigikira ivugabutumwa.
Mu gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda, abazacyitabira basabwa kuba barikingije icyorezo cya COVID-19 ndetse bipimishije.
Uyu mukozi w’Imana yavuze ko ari ishimwe kuri we kuba bagiye kugira umugisha wo kwakira Prophète Sikatenda no gusangiza Abanyarwanda ijambo ry’Imana.
Yakomeje ati “Twizeye ko hari abantu benshi igiterane kizasiga bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo. Twizeye ko hari abazahakirira indwara binyuze mu ijambo ry’Imana.’’
Bishop Harerimana yasobanuye ko insanganyamatsiko yahawe igiterane ijyanye n’umukoro abigishwa basigiwe na Yesu ubwo yavaga ku Isi.
Ati “Hari imyuka ifunga abantu mu bukene, iyo yahiritswe, abantu bava muri iyo myuka noneho bagahabwa umugisha kubera ko Satani adakunda ko bahabwa umugisha.’’
Zeraphath Holy Church ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu; ifite n’ishami ryayo i Remera mu Mujyi wa Kigali; Umuyobozi w’iri torero Bishop Harerimana Jean Bosco asanzwe akoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gusengera abafite ibibazo bibakomereye mu buzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!