00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Rwanda Shima Imana” ku nshuro ya Gatatu igamije kumurikira Imana ibyo yakoreye u Rwanda

Yanditswe na

Frank Mwizerwa

Kuya 15 August 2014 saa 07:19
Yasuwe :

Igikorwa ngarukamwaka cyiswe “Rwanda Ishima Imana” ku nshuro yacyo ya gatatu kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Umunyamerika Pasiteri Rick Warren yagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo babifashijwemo n’Imana.
Pasiteri Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba azwi nk’inshuti y’u Rwanda, dore ko (…)

Igikorwa ngarukamwaka cyiswe “Rwanda Ishima Imana” ku nshuro yacyo ya gatatu kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Umunyamerika Pasiteri Rick Warren yagaragaje ko iki gikorwa gikwiriye guhabwa agaciro kanini bitewe n’inzira ndende kandi igoye Abanyarwanda banyuzemo babifashijwemo n’Imana.

Pasiteri Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba azwi nk’inshuti y’u Rwanda, dore ko ari n’umwe mu Bajyanama ba Perezida Kagame, ni umwe mu bashinze umuryango P.E.A.C.E Plan utegura Rwanda Shima Imana, igiterane cyo ku rwego rw’igihugu, aho Abanyarwanda bahura bagashima Imana ku byo yabagejejeho.

Pasiteri Rick Warren wemera ko iki gikorwa kimaze gufata intera ndende mu Rwanda, ngo yifuza ko, nk’uko mu bindi bihugu bigenda ndetse by’umwihariko igihugu akomokamo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho bizihiza “ThanksGiving” (umunsi w’amashimwe), Rwanda Shima Imana yari ikwiriye kuba umunsi w’ ikiruhuko (Conge/ public holiday) mu Rwanda, abantu bakajya bafata umwanya uhagije wo gushima Imana.

Mu nama y’Abayobozi bakuru b’Amatorero n’Amadini ya Gikristo mu Rwanda yabereye I Remera tariki ya 2 Mata 2014 hifujwe ko “Rwanda, Shima Imana! 2014” yaba umwanya wo kuganira, gutekereza no gusesengura uruhare rw’Itorero mu mateka yaranze u Rwanda hagamijwe kugera ku myumvire inoze kandi isangiwe ku ruhare rw’itorero mu kubaka ejo hazaza, nk’umurage mushya Itorero rihaye igihugu.

Ni muri urwo rwego hagendewe ku nsanganyamatsiko “Umurage Mushya”, abategura Rwanda Shima Imana binyujijwe mu muryango “Rwanda Purpose Driven Ministries”, bemeje ko iki gikorwa gikwiriye kuba kandi umwanya wo gutegurira abakiri bato umurage mwiza bazakurikiza kuko ibibi cyangwa ibyiza umuntu anyuramo, aba yarabirazwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’abamubanjirije.

Bimwe mu bintu bishyizwe imbere bizashimwa Imana kuri uwo munsi harimo Ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugarura amahoro n’umutekano ku buso bwose bw’Igihugu, gutahuka kw’impunzi no gushyiraho politiki yo kurangiza ikibazo cy’ubuhunzi ku Banyarwanda, kudaheranwa n’amateka mabi yaranze u Rwanda, kugira uburenganzira bungana ku gihugu n’ ibyiza byacyo kuri bose, kuba Abakirisito n’abayobozi babo bafite umudendezo w’ivugabutumwa, ubumwe bw’Itorero rya Kristo mu Rwanda, iterambere mu nzego nyinshi zimo uburezi, ubuvuzi, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ibindi.

Rwanda Shima Imana iteganijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2014, saa sita z’amanywa ikazabera kuri Sitade Amahoro I Remera mu Karere ka Gasabo.

Uretse iki gitaramo, biteganijwe kandi ko kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 31 Kanama 2014 hazaba igiterane kinini kizaza gikurikiye Rwanda Shima Imana cyateguwe ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wa Bonkkee, Umuvugabutumwa w’ikirangirire, uzahagararirwa na Daniel Corenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages