Iki gitaramo cyarimo andi makorali nka Hoziana, Agape, Barake Choir, Abatoranyijwe Choir, Itabaza Gahogo Choir, Goshen Musanze n’andi.
Shalom choir yageze ku rubyiniro saa 15:30 yakirwa mu buryo bwihariye, benshi banyurwa n’imirimbire yayo.
Perezida wa Shalom Choir, Ndahimana Gaspard, yashimye Imana ku munezero yatanze muri iki giterane asabira igihugu gukomeza kugira amahoro.
Dr Twahirwa Raymond waturutse muri ADEPR Ururembo rwa Huye Paruwasi ya Taba, yatanze ubuhamya bukomeye avuga uko yabaye ku mihanda ya Kigali ubwo yari ararangije amashuri abanza ariko ubu akaba yarahinduriwe ubuzima.
Yahumurije abakirisitu bari muri iki gitaramo ababwira ko Yesu ahari kugira ngo abagirire neza, ko ashobora guhindura ubuzima bwabo mu buryo batabitekerezaga.
Pasiteri Jeremie Munyonyo ni we wabwirije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo yisunze ijambo riboneka muri Yohana 14:1 hagira hati “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.”
Pasiteri Ndayizeye Isaïe wasengeye abantu 90 bakiriye agakiza, yavuze ko intego z’iki gitaramo ari ukugira ngo Yesu Kirisitu akore imirimo mu mitima y’abacyitabiriye.
Hatangijwe umushinga wa Shalom Charity
Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati Shalom Choir yamuritse ku mugaragaro umushinga Shalom Charity, ugamije gufasha abatishoboye nk’uko biri mu ntego z’itorero rya ADEPR zo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye.
Abasaga 200 bo mu Karere ka Nyabihu na 150 bo mu Karere ka Huye bamaze kwishyurirwa mituweli binyuze muri uyu mushinga.
Ni mu gihe abakobwa batewe inda zitateguwe bo mu Murenge wa Kinyinya bahawe imashini zidoda zigera kuri 47.
Ibikorwa byo gufasha abatishoboye bizajya biba inshuro eshatu mu mwaka, abashaka gufatanya na Shalom Choir bakaba banyura kuri *182*8*1*717599# .
Mbonyi yeretswe urukundo ku buryo bukomeye
Umuramyi Israel Mbonyi wari utegerejwe na benshi yagiye ku rubyiniro ahagana saa moya z’ijoro yakirizwa impundu n’abakunzi b’umuzuki we bari babanje kumuhagara mu izina buri kanya mbere y’uko atangira.
Buri wese yavuye mu byicaro bye aririmbana na Israel Mbonyi indirimbo zitandukanye guhera kuri “Nzaririmba”, “Yankuyeho Urubanza”, “Baho”, “Nzibyo Nibwira” , “Nkumusirikare”, “Hari Ubuzima”, kugeza kuri “Yaratwimanye”.
Israel Mbonyi yashimiye Korali Shalom yamutumiye muri iki gitaramo avuga ko yatangiye kubakurikira kuva bamutumira kandi asigaye afashwa n’indirimbo zabo.
Amafoto:Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!