00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga Agakiza mu gitaramo cyo gushima Imana

Yanditswe na

Emma Marie Umurerwa

Kuya 29 November 2013 saa 11:23
Yasuwe :

Agakiza.org ni urubuga rwa Gikristo rutangarizwaho inyigisho z’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana butangwa n’abashumba b’amatorero atandukanye, hanyuraho kandi n’ibiterane biba byebereye hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Uru rubuga kandi rumenyekanisha ibikorwa by’amakorari n’ibindi. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’urwo rubuga rwateguye igiterane cyo gushimi Imana ibyo yabakoreye muri uyu mwaka wa 2013.
Ubutumwa bwiza bwageze ku bantu benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi (…)

Agakiza.org ni urubuga rwa Gikristo rutangarizwaho inyigisho z’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana butangwa n’abashumba b’amatorero atandukanye, hanyuraho kandi n’ibiterane biba byebereye hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Uru rubuga kandi rumenyekanisha ibikorwa by’amakorari n’ibindi. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’urwo rubuga rwateguye igiterane cyo gushimi Imana ibyo yabakoreye muri uyu mwaka wa 2013.

Ubutumwa bwiza bwageze ku bantu benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi byanyuze mu nzira zitandukanye, zirimo inyigisho z’ijambo ry’Imana, ibiterane mu gihugu no hanze yacyo n’amahugurwa atandukanye.

Kuri agakiza.org hatambutse inyigisho z’abigisha batandukanye, amakuru ku iyobokamana, ibiterane byabereye mu Rwanda no hanze, kumenyekanisha ibikorwa by’amakolari n’abahanzi nk’ibiterane by’ivugabutumwa, ubuhamya bw’abantu burimo amashimwe n’ibitangaza Imana yakoze.

Muri uyu mwaka wa 2013, hakozwe ibiterane mu gihugu cyose mu nsengero zitandukanye, kandi babonye Imana ikora ibitangaza kuko yabongereye abakizwa, abandi barabohoka ndetse n’indwara zirakira. Banakoze ibiterane hanze y’u Rwanda, nko mu Burundi, mu Buhinde, na byo byatanze umusaruro ushimishije. Bakoze kandi urugendoshuri mu gihugu cya Isiraheli, ibyo bikaba byaratumye basobanukirwa kurushaho iby’iyobokamana ndetse bifasha n’abasomyi babo kumenya ayo mateka.

Ku bijyanye n’amahugurwa, bahuguye abubatse ingo, urubyiruko n’abakozi b’Imana bakora imirimo itandukanye. Mu rwego rwo korohereza abakozi, Imana yabashoboje kubegera aho bakorera baganira ijambo ry’Imana, bakorana n’amahugurwa. Aha bavuga nko muri MINEDUC, MIFOTRA, RDB, UOB, MINAFFET, RNEC, RRA, ABACURUZI… banabwirije ubutumwa bwiza ku maradiyo atandukanye.

Ivugabutumwa ryabo ntiryagarukiye mu kwigisha ijambo ry’Imana no gutanga amahugurwa, bakoze n’ibindi bikorwa nko gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Kicukiro kubona ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), no kwambika abakene bo mu murenge wa Gahanga. Bakoze n’umuganda rusange mu murenge wa Gahanga, banatera inkunga abakora imyuga iciriritse.

Agakiza.org kandi ku bufatanye n’ibitaro bya Nyamata, bazanye impuguke z’abaganga baturutse muri Amerika, bavura abantu basaga 1,250 ku buntu. Icyo gikorwa cyafashije abantu benshi babanaga n’uburwayi butandukanye.

Bamaze kubara iyo migisha yose Imana yabahaye, bifuje kwifatanya n’abakunzi babo bose mu gushima Imana. Ni muri urwo rwego babateguriye igiterane, kizaba kirimo abakozi b’Imana bazabafasha muri icyo gikorwa, bahimbaza Imana kandi bumva n’ijambo ryayo. Muri bo twavuga abahanzi bakunzwe cyane nka Alexis Dusabe, Frere Manu n’Uzayisenga Isaie. Hazaba kandi hari Korali Yakini, ikorera mu itorero rya ADEPR Kicukiro-Shell. Umwigisha muri iki giterane azaba ari Rev. Past Karayenga Jean Jacques.

Icyo giterane kizabera kuri ADEPR Kicukiro-Shell, tariki 8 Ukuboza 2013 kuva saa saba z’amanywa. Bazaboneraho no kubamurikira abakozi (staff) ba agakiza.org, kuko abenshi mubakunda ariko mutarababona amaso ku maso. Bazabamurikira kandi ibikorwa byose mu buryo bw’amafoto, banabagezeho ibyo duteganya gukora mu mwaka wa 2014.

ADEPR Kicukiro-Shell iherereye Sonatubes, ku muhanda ujya i Remera, aho bakunze kwita kuri station ya Shell. Urusengero ruri haruguru y’umuhanda.

Mwese murararitswe, kwinjira ni ubuntu!

Byakiriwe na Emma Marie Umurerwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages