00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwahize kureka ibiyobyabwenge; ibyaranze igitaramo cya Alex Dusabe i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 September 2023 saa 06:34
Yasuwe :

Alexis Dusabe yiyambaje abarimo Dominic Ashimwe, Josh Ishimwe, James na Daniella bafasha imbaga y’urubyiruko kwegera Imana ndetse rutahana umukoro wo kwiyemeza kureka ibiyobyabwenge.

Ni igitaramo Alexis Dusabe umaze imyaka irenga 20 mu muziki yise “Dutarame Live Concert” cyabereye muri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wa tariki 2 Nzeri 2023.

Iki gitaramo cyasize impinduka kuri bamwe kuko umubare munini wiganjemo urubyiruko bakiriye agakiza biyemeza kureka ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byatuma batandukira inzira y’agakiza.

Twahirwa Lemond wabwirije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo yagarutse ku buhamya bwe avuga uburyo yaretse ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ndashimira Imana yankijije kuko nanjye nari umwe mu babaswe n’ibiyobyabwenge birimo n’urumogi ariko ukuboko kw’Imana kwankozeho ubu ndi umwe mu bayivugira batangaza ibyiza byayo.”

Aha ni ho yahereye asaba abakiri mu nzira y’ibyaha no gukoresha ibiyobyabwenge kuyivamo na bo bagahindurirwa amateka.

Josh Ishimwe mu butumwa yageneye urubyiruko yarubwiye ko kumenya uwiteka ari bwo bwenge kandi kuva mu byaha ari ko kujijuka.

Ati “Ndi umusore ukiri muto nk’uko mubibona ariko wahishuriwe ibanga ryo kumenya Imana, namwe rero muzakurikire uyu murongo kandi Imana izabashoboze.”

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Martine Urujeni, wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yashimye intego zacyo zigamije gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubivaho.

Iki gitaramo ni kimwe mu ruhererekane rw’ibitaramo Alexis Dusabe ari gutegura nyuma yo kubona ko urubyiruko rukeneye inyigisho ku bibazo by’ubuzima ruhura na byo umunsi ku wundi.

"Dutarame Live Concert" ni kimwe mu bikorwa byasoje Iserukiramuco Ngarukamwaka yise "East Africa Gospel Festival" ritegurwa na Alexis Dusabe.

Amafoto: Bruno Walter


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages