Iyi korali yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Amazu”, “Nzi Yesu”, “Ndagutakambira” na “Modimo” iri mu rurimi rw’Ikizulu ndetse na “Rwanda Ngobyi Nziza” itaka ubwiza bw’u Rwanda.
Patmos Choir imaze imyaka 27 yateguje abakunzi bayo igitaramo cy’amashimwe kigamije gushima Imana ku bw’urwo rugendo yabayoboyemo rwo kuvuga ubutumwa bwiza.
Muri ayo mashimwe harimo no kuba abaririmbyi ba Patmos Choir n’abakunzi babo muri rusange barongeye gutarama bisanzuye nyuma y’ibihe bitoroshye Isi yanyuzemo bya COVID-19 byatumye bamwe batakaza icyizere.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre, tariki 25 Ugushyingo 2023 guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
Mu kiganiro buheruka kugirana n’itangazamakuru bwavuze ko iki gitaramo cyo guhimbaza Imana cyahawe izina rya ‘The Highest Praise’.
Bwagize buti “Ni uguhimbaza Imana mu buryo buhanitse. Gitumiwemo abantu bose si Abadiventisiti gusa kuko indirimbo zacu ni iz’abantu bose.”
Patmos Choir imaze amezi arenga atatu itegura iki gitaramo, biteganyijwe ko izaririmba zimwe mu ndirimbo nshya ndetse n’iza kera zagize uruhare mu kwamamara kwayo ikamenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Patmos Choir yaherukaga gutaramira muri Kigali Convention Centre aho yakoreye igitaramo cy’akataraboneka cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yari imaze ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Iyi korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1996. Yashibutse ku itsinda ry’abantu batandatu bo mu Itorero ry’Abadiventisiti biganye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo gihe batashye ubukwe bwa mugenzi wabo i Nyamirambo, baramuririmbira nk’impano bamugeneye. Nyuma y’ubukwe bahisemo kwihuriza hamwe n’abandi 30, batangira korali bise Patmos, izina igifite na n’ubu.
Patmos Choir kuri ubu ibarizwamo abariririmbyi basaga 20. Imaze gukora album eshatu z’amashusho na zirindwi z’amajwi. Ubutumwa bwayo ibutanga mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili ndetse n’Ikizulu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!