Iki gitaramo cyiswe “Birakumvira Live Recording Experience” giteganyijwe ku wa 14 Mutarama 2024, kizabera Kicukiro kuri New Life Bible Church.
Ni igitaramo yatumiyemo Apôtre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple and Celebration Center avuga ko kuva bahura yamubereye inshuti ndetse n’umubyeyi mu buryo bw’umwuka.
Ati “Mfite inshuti nyinshi harimo na Apôtre Dr. Paul Gitwaza, ni umubyeyi nubaha, n’iyo aje i Burayi turakorana cyane, akunze kuntumira tugakorana mu bikorwa bitandukanye. Yabaye inshuti n’umubyeyi mu by’umwuka.”
“Yanyemereye ko azaza gusa uretse gahunda nyinshi aba afite azahagera, adusengere nk’umuntu dusanzwe dukorana, azaza atinzeho ariko azafata umwanya wo kudusengera no kuduhesha umugisha.”
Uyu muramyi umaze imyaka 20 mu muziki avuga kwinjira mu gitaramo cye yabigize ubuntu.
Gusa yashyizeho itike y’ibihumbi 20 Frw ku bantu bifuza kumutera inkunga muri iki gitaramo cye.
Bigirimana Fortran ukomoka i Burundi ariko akaba amaze imyaka 10 atuye mu Bufaransa hamwe n’umuryango we, yagarutse mu Rwanda gutaramira Abanya-Kigali nyuma y’igitaramo aherutse gukorera muri Canada.
Uyu muhanzi ari mu baramyi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yakunzwe mu ndirimbo zirimo “Ntacyo Nzoba”, “Ni amahoro” n’izindi nyinshi zatumye aba umwe mu bakundwa na benshi mu Rwanda no mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!