00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wells Salvation Church yateguye igiterane cyo gusengera u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2023 saa 11:27
Yasuwe :

Itorero Wells Salvation Church yateguye igiterane cyo gusabira u Rwanda cyiswe ‘Rwanda shine 2023’ kizahuza abantu baturutse mu matorero atandukanye mu gihugu no hanze yacyo hagamijwe kugarurira abantu Imana no kubakangurira kuba umucyo w’Isi.

Ni igiterane kizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 6 Kanama 2023 aho abazacyitabira bazakora ibikorwa bitandukanye bijyanye no gusubiza umuhamagaro w’Imana hagamijwe kwera imbuto nziza.

Iki giterane kizajya kibera kuri Wells Salvation Church Rwanda ku Kimironko ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kizafasha abazacyitabira kunguka ubumenyi n’ubwenge ndetse n’ibindi byakwifashishwa bibaganisha ku kuba Intumwa nziza y’Imana, abantu bagaterana bagasenga bagashimira aho Imana igeze ikora ariko hanagaragazwa bimwe mu bisitaza bituma abizera batera imbuto uko bikwiriye.

Umuvugizi w’Itorero Wells Salvation Church, Mukiza Charles, yavuze ko iki giterane gisanzwe kiri mu ntego z’itorero aho gisanzwe kiba muri Canada no mu Burayi bakaba bashaka kugitangiza no mu Rwanda.

Ati “Cyatekerejwe kubera ibibazo byugarije Isi birimo imyitwarire mibi, urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi. Iyo usomye muri Matayo 5:14 Bibiliya itwereka ko turi umucyo w’Isi. Turashaka gukangurira itorero kumurikira Isi nk’abakirisitu tugashaka ibisubizo by’ibyo bibazo.”

Yerekana ko kizaba gishingiye ku ntego zirimo kuzamura imyumvire y’abakirisitu bakumva ko ari bo bagomba gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo byugarije Isi, gukangukira guhaguruka bagakora ibikorwa bigamije gushaka ibyo bisubizo, gutanga inyigisho zo gutegura abo bazatanga ibyo bisubizo no gusesengura impamvu zituma abakirisitu badatanga ibyo bisubizo.

Mukiza ati “Kizaba gifunguye kuri buri bantu bose. Twatumiye abantu batandukanye ngo twibukiranye ko turi umucyo w’Isi. Hazabamo amateraniro asanzwe ndetse n’amatsinda yihariye kugira ngo tuganire ku cyakorwa.”

Abaririmbyi, amakorali, imiryango, urubyiruko, ibyo byiciro byose bizaba bifite ibiganiro byihariye bishingiye ku kureba uko abantu baba umucyo w’Isi.

Yavuze ko ayo matsinda yose azaba arebera hamwe ibisubizo byihariye buri tsinda rihura nabyo, bagashaka n’uko babikemura bishatsemo ibisubizo, bakanategura n’uko bashaka uburyo bwo gufasha ababaye mu buryo bwo kurengera ubuzima.

Ku bijyane n’uko amatorero ashingwa mu Rwanda umunsi ku wundi ariko hakagaragara abantu benshi bijandika mu byaha, Umuvugizi Wungirije wa Wells Salvation Church, Pst Kanyeshyamba Salomon, yifashishije umurongo wo muri Bibiliya, agaragaza ko abantu nibamenya ukuri ari ko kuzababatura.

Ati “Umubare w’amatorero n’ubutumwa bwiza ni ibintu bibiri bitandukanye. Ubutumwa bwiza bwa Yesu budafunguye burahindura. Ariko uyu munsi burafunguye nubwo tuwitegamo intungamubiri kandi nta zirimo. Ni nazo zituma umusaruro witezwe utagerwaho.”

Pasiteri Kanyeshyamba avuga ko inzira imwe ihari ari ukubwira abantu ukuri, akagaragaza ko impamvu abantu bayoba ari uko hari ibyo batazi “ariko nibamara kumenya ukuri umusaruro uzagaragara.”

Rehoboth Ministries ibarizwa muri iri Torero, El Shadai, Joyous Melody yo muri Foursquare Gospel Church Kimironko, Alarm Ministries, Injili Bora na Gisubizo Ministries n’andi makorali atandukanye ni yo azasusurutsa abazitabira igiterane.

Wells Salvation Church ni itorero ribarizwa mu bihugu nka Canada, u Buholandi, u Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu Rwanda ryatangiye mu 2010 aho rifite intego zo kuvuga ubutumwa no kwamamaza inkuru nziza ya Yesu.

Pasiteri Kanyeshyamba yagaragaje impamvu amatorero ashingwa ari menshi mu Rwanda ariko hakaba hakigaragara abijandika mu byaha
Umuvugizi w'Itorero Wells Salvation Church, Mukiza Charles, yagaragaje ko iki giterane kizigirwamo byinshi bigamije kuvana abantu mu byaha
Pasiteri Mukiza Charles na Pasiteri Kanyeshyamba Salomon bagaragaje mu buryo burambuye uko igiterane cya Rwanda Shine kizagenda
Wells Salvation Church yateguye igiterane kizamara iminsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages