00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zion Temple: Alliance Evangelique yateguye igikorwa cyo kuramya amasaha 24 kuri 24

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 26 July 2012 saa 10:35
Yasuwe :

Alliance Evangelique iyobowe na Apostle Dr Paul Gitwaza yateguye umunsi wo gushima no guhimbaza amasaha 24 kuri 24 (24h/24h). Iki gikorwa kizabera kuri Zion Temple Celebration center Gatenga, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012 saa kumi n’ebyiri za mugitongo (6h00’) kugeza saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo (6h00’) cyo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012.
Intego y’iki gikorwa ni "Gushyiraho urufatiro rwo kuramya no guhimbaza mu Rwanda muri iyi myaka 50 iri imbere".
Iki (…)

Iki gikorwa kiri mubikorwa amatoreroyo yo hirya no hino ategura muri uyu mwaka wa yubile.

Muri uku kuramya, hazaba harimo amatorero atangdukanye arimo Asaph Music International, Alarme Ministries, Singiza Ministries, Eglise de Louange, Rehoboth, Asaph Butare n’izindi nyinshi. Buri torero rizajya rifata umwanya waryo maze riramye kandi rihimbaze ribinyujije mu ndirimbo.

Hazaba kandi hari n’abahanzi basanzwe bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana bazafasha mu kuramya ari bo Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Guy Badibanga n’abandi.

Aba bahanzi kandi bifatanije n’abandi bo mu matorero atandukanye nuko bakora indirimbo bise “Rwanda Yubile” indirimbo isobanura ibijyanye n’iyi yubile.

Kuramya no Guhimbaza amasaha 24

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Rwanda Yubile By All Stars (Gospel)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages