Impuguke zaturutse mu Buholandi zirahugurira abaganga na ba nyir’amafarumasi kwitabira ikoranabuhanga ryitwa “Ishyiga” bakorana n’ikigo Algorthihm Inc mu kugura ngo serivisi baha abarwayi.
Kimenyi Emable, Umuyobozi wa Algorthihm Inc, yatangarije IGIHE ko bashinze uru rubuga rwitwa ‘Ishyiga’ mu mwaka wa 2008 nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari ibibazo hagati y’amafarumasi, abarwayi ndetse n’abaganga kuko ngo wasangaga umurwayi ajya kwa muganga yakwandikirwa imiti iri muri farumasi rimwe na rimwe ugasanga atinze kuyibona cyangwa na nyiri farumasi akaba atazi ko iyo miti yashize; bityo ubu buryo ngo bukaba buzakemura iki kibazo kuko buzajya bumenyesha umurwayi ko iyo miti ari buyisangeyo cyangwa itari muri farumasi runaka.
Umuyobozi wa Koslo Consultancy ikora uburyo nk’ubu mu Buholandi mu gihe cy’imyaka irenga 30, yavuze ko nyuma yo kugera mu Rwanda muri 2012 agasanga hari abantu batangije ubu buryo bwo gufasha ubuvuzi yahisemo gutera inkunga iki kigo; kugira ngo ibibazo byari bikiboneka mu buvuzi bijyanye n’ikoranabuhanga bikemuke.
Yakomeje avuga ko bataratangiza ubu buryo mu gihugu cy’u Buholandi imfu z’abantu zari nyinshi, ariko ubu ngo byarakemutse kuko serivisi itangwa mu gihe cyihuse n’umuti utangwa ukaba urebwa n’iyi serivisi ku buryo iyo ufite ikibazo bimenyekana mbere y’uko uhabwa umurwayi.
Algorthihm Inc yatangiye mu mwaka wa 2008, kugeza ubu ikaba ikorana n’amafarumasi arenga 80 mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO