Mu gihe umushumba wa Diyoseze ya Butare Filipo Rukamba ahamagarira Abakirisitu gaturika kwita ku butumwa Bikiramariya yahaye abo yabonekeye i Kibeho ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 31 ishize ayo mabonekerwa abaye, bamwe muri abo bakirisitu baratangaza ko iyo ubwo butumwa buza guhabwa agaciro Jenoside itari kubaho mu Rwanda.
Ibi byagarutsweho ubwo Abakirisitu gatorika kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2012 bari bitabiriye misa yo kuzirikana amabonekerwa ya Bikiramariya i Kibeho. Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare unashinzwe diyoseze ya Gikongoro muri iki gihe Filipo Rukamba, yibukije ubutumwa bukubiye muri ayo mabonekerwa mu myaka 31 ishize.
Nyuma yo kugaragaza ko ubwo yigaragazaga ku wa 15 Kanama 1982 Bikiramariya yaririraga u Rwanda anaburira ko abantu nibatihana igihugu kizahura n’akaga, uyu mwepiskopi yabwiye imbaga yari imuteze amatwi ko ubutumwa bwahawe abakobwa batatu bureba abantu b’ingeri zose. Ku bihaye Imana ngo bubasaba kudatezuka ku muhamagaro wabo; ku banyapolitiki ngo ni ukwirinda kwica no kwirinda kurangwa n’ubusambo, mu gihe abantu muri rusange bubasaba kurangwa no kwishingikiriza ku mana no gusenga kenshi.
Abakirisitu twavuganye basanga Jenoside yabaye mu Rwanda igaraagaza ko abantu batahaye agaciro ubutumwa bwa Bikiramariya, icyakora bakemeza ko na n’ubu ubu butumwa bugifite agaciro.
Uretse Abakirisitu gatorika baturutse mu mpande zose z’igihugu, urugendo nyobokamana rwitabiriwe n’abavuye muri Pologne, Uganda, RDC, Kenya n’u Burundi.
Mu 2001 ni bwo Kiliziya Gatorika yemeje ko abakobwa batatu bigaga mu mashuli yisumbuye babonekewe na Bikiramariya mu 1981. Ibi byatumye Kibeho ijya ku rutonde rw’ahantu hatagatifu abantu bifashisha mu guteza imbere ubuzima bwa roho, ariko n’ababisesengura mu bijyanye n’ubukungu bakaba bahabona nk’ahantu hakwiye kubyazwa umusaruro mu bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
Ugerarinyije n’’imyaka yabanje wasangaga havugwa ko ubwitabitabire bwagabanutseho gato kuko hagati y’abantu ibihumbi 25 na 30 bari bategerejwe, abacishiriza bavuga ko haba haje ababarirwa hagati y’ibihumbi 12 na 18.



















TANGA IGITEKEREZO