00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Ababwirizabutumwa irasohora DVD ya 2 y’indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe na

Nsanzabera Jean de Dieu

Kuya 1 November 2012 saa 04:39
Yasuwe :

Kuwa 3 Ugushyingo 2012 Korali Ababwirizabutumwa yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima izakora igitaramo cyo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa 2 wa DVD w’Indirimbo z’Imana.
Nk’uko Perezida wa korali Ababwirizabutumwa, Kayeye Thabithe, yatangarije IGIHE ko icyo gitaramo kizihiye amatwi kirimo ibinyurabwenge n’ibinyuramatwi bitagira ingano, kizaba ku Isabato yo ku wa 3 Ugushyingo 2012, kizatangira saa munani z’amanywa, kizaba kirimo za korali zizwi cyane kandi (…)

Kuwa 3 Ugushyingo 2012 Korali Ababwirizabutumwa yo mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Muhima izakora igitaramo cyo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa 2 wa DVD w’Indirimbo z’Imana.

Nk’uko Perezida wa korali Ababwirizabutumwa, Kayeye Thabithe, yatangarije IGIHE ko icyo gitaramo kizihiye amatwi kirimo ibinyurabwenge n’ibinyuramatwi bitagira ingano, kizaba ku Isabato yo ku wa 3 Ugushyingo 2012, kizatangira saa munani z’amanywa, kizaba kirimo za korali zizwi cyane kandi zikunzwe. Aha twavuga nka Korali Ubugingo bushya yo mu Itorero ry’i Samuduha, Light Familly yo mu Itorero rya Gisenyi na korali Tujyisiyoni yo mu Itorero rya Kacyiru. Kikaba kigamije ahanini, gushyira ahagaraga, umuzingo wa 2 wa DVD, y’indirimbo zihimbaza Imana.

Muri icyo gitaramo kandi hazaba harimo na Korali Ababwirizabutumwa, imwe muri Korali 9 zo mu Itorero rya Muhima zizwi, harimo Abagenzi, Ababimbuzi, Tumwerereze, Intumwa, Amizero, Abahamya, Inshuti z’Ijuru n’Ijwi ry’ihumure.

Mu gihe cyose imaze ikora umurimo w’Imana mu ndirimbo, Korali Ababwirizabutumwa imaze gushyira ahagaraga imizingo 3 y’indirimbo z’Imana na DVD imwe. Uwo munsi ikaba izashyira ahagaraga umuzingo wa 2 wa DVD. Imwe mu ndirimbo izwi cyane batangiriyeho umurimo wo kuririmba ni iyitwa “Iwacu ni mu mahoro, ni mu munezero”.

Ababwirizabutumwa ni imwe muri korali z’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi zibaye ubukombe mu Mujyi wa Kigali kuko yavutse muri Nyakanga 1986, iza ikurikiranye n’izindi korali Abagenzi yo mu Itorero rya Muhima yavutse mu w’1983, Abasaruzi bo mu Itorero rya Nyamirambo yavutse mu 1983, Urwibutso rw’i Betaniya yavutse mu 1983, na korali Abatwaramucyo bo mu Itorero rya Kacyiru yavutse mu w’1985.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages