00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Kinyinya mu giterane cyo kumurika ’album’ ya 7

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 9 January 2013 saa 12:42
Yasuwe :

Korali Kinyinya yo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, irategura igiterane ku wa 13 Mutarama 2013 cyo gushyira ku mugaragaro ‘album’ ya karindwi y’amajwi yiswe “Kinyinya Audio Remix.”
Iyi ‘album’ yiswe gutya kuko irimo indirimbo nshya zivanze n’izo mu gihe cya kera zagiye zikundwa na benshi zikaba zararirimbwe zikanacurungwa mu buryo buvuguruye.
Nk’uko twabitangarijwe na Ndayishimiye Pascal, Umuyobozi wa Korali Kinyinya, iki giterane kizabera kuri Paruwasi ya (…)

Korali Kinyinya yo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, irategura igiterane ku wa 13 Mutarama 2013 cyo gushyira ku mugaragaro ‘album’ ya karindwi y’amajwi yiswe “Kinyinya Audio Remix.”

Iyi ‘album’ yiswe gutya kuko irimo indirimbo nshya zivanze n’izo mu gihe cya kera zagiye zikundwa na benshi zikaba zararirimbwe zikanacurungwa mu buryo buvuguruye.

Nk’uko twabitangarijwe na Ndayishimiye Pascal, Umuyobozi wa Korali Kinyinya, iki giterane kizabera kuri Paruwasi ya Kinyinya kuva saa tatu za mu gitondo.

Kizaba cyanitabiriwe n’umuhanzi Simon Kabera uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Ndayishimiye yadutangarije ko korali ayoboye yashinzwe mu mwaka w’1992, ikaba igizwe n’abaririmbyi 62.

Yamenyekanye cyane hagati y’1996 n’1999, mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka “Urondereza ubusa bukimara”, “Nzasenga Imana” n’izindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages