00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Louange y’abanyeshuri ba KIE igiye kumurika umuzingo wayo wa kabiri

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 3 May 2012 saa 09:46
Yasuwe :

Korali Louange ni iy’abanyeshuri b’abapantekote (ADEPR) biga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali. Ibarizwa mu muryango witwa CEP (Communauté des Etudiants Pentecôtistes) kuri ubu iritegura kumurika album yabo ya kabiri. Kuri ubu ikigezweho n’aba banyeshuri bo muri KIE, ni uko iyo korali iri kwitegura gushyira ahagaragara album yayo ya kabiri izaba iriho amajwi n’amashusho (audio-visuel).
Icyo gikorwa kizakorwa mu buryo bw’igitaramo kizaba muri Kaminuza ya KIE ku Cyumweru tariki ya 6 (…)

Korali Louange ni iy’abanyeshuri b’abapantekote (ADEPR) biga mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali. Ibarizwa mu muryango witwa CEP (Communauté des Etudiants Pentecôtistes) kuri ubu iritegura kumurika album yabo ya kabiri.

Kuri ubu ikigezweho n’aba banyeshuri bo muri KIE, ni uko iyo korali iri kwitegura gushyira ahagaragara album yayo ya kabiri izaba iriho amajwi n’amashusho (audio-visuel).

Icyo gikorwa kizakorwa mu buryo bw’igitaramo kizaba muri Kaminuza ya KIE ku Cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2012, ku isaha ya saa munani, kikaba kizitabirwa na Korali Amahoro imenyerewe kandi ifite abakunzi batari bake muri ADEPR, ndetse n’abandi bahanzi baririmba indirimbo z’Imana barimo Dominic Nic na Cpt. Kabera Simon.

Levis Byabeza, umwe mu barimo gutegura iki gikorwa, yadutangarije ko imyiteguro iri kugenda neza kandi indirimbo zose zizaririmbwa zinacuranga ku buryo bw’umwimerere (live music) yaba ari Korale Louange ndetse n’aba bahanzi bandi bazaza kubashyigikira.

Kwinjira muri iki gitaramo kandi bikaba ari ubuntu, abantu bose bakaba bahawe ikaze.

Nk’uko twabitangarije n’umwe mu bayobozi bayo, Levis Byabeza, ngo iyi Korali yavutse ahagana mu mwaka w’2001 ikaba yaratangiye igizwe n’abantu 8 igenda yaguka buhoro buhoro kugeza ubwo ubu ifite abaririmbyi bagera ku 135, bose biga mu Ishuri rya KIE. Korali Louange imaze gusohora album imwe yakozwe mu 2007 yiswe ’Inkoramutima’.

Korali Louange Choir y'abanyeshuri yo kuri KIE
Korali Louange Choir y'abanyeshuri yo kuri KIE

Foto:Kanyamibwa P.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages