00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korari Elayono ya ADEPR Remera mu kumurika DVD ya mbere y’amashusho

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 22 December 2012 saa 08:12
Yasuwe :

Korari Elayono yo kuri ADEPR Remera, irateganya gushyira ahagaragara ‘album’ yayo ya mbere y’indirimbo z’amashusho yitwa “Inyamibwa”. Ibi ngo biri mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza hifashishijwe ikoranabuhanga.
Kumurika iyi ’album’ bizabera kuri ’Petit Stade i Remera ku wa 23 Ukuboza 2012, guhera saa munani z’amanywa.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi Korari Rutabingwa Jean d’Amour, ngo kuba barifuje gushyira ku mugaragaro izi ndirimbo by’umwihariko mu mashusho, ngo ni mu rwego rwo (…)

Korari Elayono yo kuri ADEPR Remera, irateganya gushyira ahagaragara ‘album’ yayo ya mbere y’indirimbo z’amashusho yitwa “Inyamibwa”. Ibi ngo biri mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kumurika iyi ’album’ bizabera kuri ’Petit Stade i Remera ku wa 23 Ukuboza 2012, guhera saa munani z’amanywa.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi Korari Rutabingwa Jean d’Amour, ngo kuba barifuje gushyira ku mugaragaro izi ndirimbo by’umwihariko mu mashusho, ngo ni mu rwego rwo gukomeza kwagura ivugabutumwa hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma yo gushyira ahagaragara ‘album’ ebyiri z’amajwi.

Ati “Twasanze Imana ari Inyamibwa tubitewe n’uko itwitaho ntidutererane kandi si twe gusa kuko yita no kuri buri wese yaremye. Gusa ikidutera ibi byose ni ukugira ngo ubutumwa bwiza bwaguke ku isi.”

Elayono ifite intego y’uko nyuma y’iki gikorwa izakora ingendo zitandukanye hirya no hino ku isi mu rwego rwo gutangariza Abanyarwanda n’isi ubutumwa bwiza bukiza. Elayono yatangiye mu mwaka w’1996 igizwe n’abantu 12, ubu ikaba igizwe n’abarenga 120.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages