00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya kane, urusengero Miracle Church Center rwateguye igiterane ngarukamwaka

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 July 2012 saa 07:40
Yasuwe :

Urusengero rwa Miracle Church Center ruherereye I Remera rwateguye igiterane ngarukamwaka kizaba kuva ku Cyumweru tariki ya 22 kugeza kuwa 29 Nyakanga 2012. Iki giterane kizaba cyigisha ijambo ry’Imana hamwe no kwihangira imirimo ku bakristo b’urwo rusengero. Kizabera I Remera ku cyicaro guhera buri saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro.
Iki gitaramo kizaba kizaba kirimo umukozi w’Imana uzaba uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Apostel Bertil Baird umaze imyaka irenga (…)

Urusengero rwa Miracle Church Center ruherereye I Remera rwateguye igiterane ngarukamwaka kizaba kuva ku Cyumweru tariki ya 22 kugeza kuwa 29 Nyakanga 2012. Iki giterane kizaba cyigisha ijambo ry’Imana hamwe no kwihangira imirimo ku bakristo b’urwo rusengero. Kizabera I Remera ku cyicaro guhera buri saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro.

Iki gitaramo kizaba kizaba kirimo umukozi w’Imana uzaba uturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Apostel Bertil Baird umaze imyaka irenga 50 yigisha ijambo ry’Imana gifite intego igira iti:”Never give up Rwanda-Ntucogore Rwanda.”

Pastor Samedi Theobald, umuyobozi w’urusengero Miracle Church Center, aganira na IGIHE, yavuze ko iyi ntego izafasha abakristo gusobanukirwa ko badakwiye gucogora ku kwizera Imana no gukomeza kuyikorera.

Avuga ko iyi ntego bayihisemo bakurikije ibyanditswe muri Bibiliya mu mu ngoma za kabiri igice cya 15 umurongo wa 7 hagira hati:”Ariko mwebwe ho mukomere, amaboko yanyu yoye gutintibuka kuko umurimo wanyu uzagororerwa.”

Avuga kandi ko muri iki gitaramo hazabaho inyigisho zikangurira abakristo uburyo bwo kwihangira imirimo n’uburyo bava mu bunebwe bakihangira imirimo. Pastor Samedi avuga kandi ko uyu ari umugenzo basanzwe bakora kandi ko hari akamaro byagiye bigirira abasengera muri Miracle Church Center.

Yagize ati:”Dufite abana benshi bamaze kwihangira imirimo, bamaze kurangiza amashuri, usanga bagitera iterambere mu buryo bw’umwuka.”

uretse uyu Apostel Bertil Baird uzaturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, biteganijwe ko hazaba harimo n’abandi bavuga butumwa basanzwe bazwi mu Rwanda nka Pastor Mignone wa Women Foundation Ministries, Pastor Jean-Desire Hulette Ntawiniga wo muri Zion Temple, Pastor Desire wo muri Zion Tample, Paster James, Pastor Ntambara, Pastor Ntambara Emma (wo mu Rufatiro rwa Kristo) n’abandi benshi.

Biteganijwe ko hazaba harimo n’abahanzi barimo Simon kabera, Liliane Kabaganza n’abandi bakunzwe mu ndirimbo zo guhibaza Imana (Gospel Music).

Urusengero Miracle Church Center rwatangiye mu Rwanda mu 1995. Rufite amatorero arenga 30 mu Rwanda no hanze yarwo, aho rwagiye rwagurira imbibe.

Pastor Samedi Theobald, umuyobozi w’urusengero Miracle Church Center ruri i Remera
Apostel Bertil Baird (USA) umaze imyaka irenga 50 yigisha ijambo ry’Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages