Umuyobozi w’itorero UCC mu Rwanda (united Christian Church), avuga ko nta ntambara ishobora kubaho mu Rwanda igihe Abanyarwanda bafata umwanya bagasengera igihugu cyabo.
Ibi yabitangarije mu muhango wo gusoza amasengesho y’iminsi 120 yo gusabira igihugu, akaba yarongeyeho ko ”Uhungabanyije umurenge aba akoze ku mboni y’ijisho ry’Imana.”
Bishop Rwandamura yavuze ko gahunda yo gusengera igihugu bise “Humura Rwanda” yaranzwe no gusengera u Rwanda n’imipaka yarwo, ndetse bageze kuri buri mupaka bawusukaho amavuta ari nako bavuza ihembe.
Nk’uko Bishop Rwandamura yakomeje abivuga, ‘Humura Rwanda’ yashyizweho n’ihuriro ry’amatorero ya Gikirisito mu Rwanda mu rwego rwo gusabira igihugu bitewe n’ibihuha by’intambara byari bishamikiye ku ntambara zibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ashingiye ku masengesho bakoze, Rwandamura yagize ati ”Twasengeye igihugu bihagije, nta ntambara ishobora kurugeramo.”
Bishop Rwandamura yanavuze ko mu minsi 120 bamaze basabira igihugu banafashije abatishoboye babubakira, kandi ngo banasuye igihugu cya Israel.
Umuyobozi w’Amatorero ya Gikirisito yigenga muri Afurika Nyamurangwa Fred, yavuze ko Abayobozi b’amatorero na bo bafite inshingano zo gufasha inzego za Leta kuzana umutekano mu gihugu agira ati ”Abakirisito bakwiye gushishikarizwa gukunda igihugu, kugisabira no kucyitangira.”
Itorero rya UCC ryageze mu Rwanda mu mwaka w’2000 riturutse mu gihugu cya Uganda, rikaba ryaratangiriye ku bizera 44 mu ntego yo guhuza Abanyarwanda baciwemo ibice by’amoko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abitabiriye uyu muhango basaga ibihumbi 10, harimo n’abapasteri bagera kuri 400 b’amatorero atandukanye mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO