Mu giterane cyiswe “Rubavu Shima Imana” kizabera mu karere ka Rubavu kikaba cyarateguwe n’muhanzi Frère Manu ku bufatanye n’Impuzamatorero n’Imiryango ya gikirisito mu Rwanda, abatuye i Rubavu bazaba bashima Imana ko imirwano yabereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itabagizeho ingaruka mbi.
Igitekerezo cy’iki gitaramo cyizanywe n’umucuranzi Nkurunziza Emmanuel uzwi na benshi ku izina rya Frere Manu, akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo ya RC Rubavu. Avuga ko byamuteye kwegera Impuzamatorero n’Imiryango ya gikirisito mu Rwanda nka A.E.E, Campus pour Christ n’abandi, bafatanyiriza hamwe kugitegura.
Abahanzi bazafatanya na Frere Manu barimo Liliane Kabaganza, Dominic Nic, Nelson Mucyo na Diane Nkusi Rebeca. Kizayoborwa n’abanyamakuru Patrick Kanyamibwa na Eric Shabba.
Rubavu Shima Imana cyatumiwemo inzego z’ubuyobozi bwa Leta zirimo Akarere ka Rubavu, amatorero n’abaturage. Kizabera kuri sitade y’Ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle ku itariki ya 24 Gashyantare 2013.



















TANGA IGITEKEREZO