00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvugabutumwa Sugira yateguye igitaramo ku munsi wa Pentecote

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 24 May 2012 saa 03:13
Yasuwe :

Umuvugabutumwa Sugira Steven ku bufatanye na Shiloh Prayer Mountain Church yateguye igitaramo “Rindirira mu murwa” kizaba ku munsi wa Pentecote kuri tariki ya 27 Gicurasi.
Iki gitaramo kigamije kubwiriza ubutumwa bwiza no gusabira abantu imbaraga, kizabera kuri La Commette mu mujyi wa Kigali.
Iki giterane nka kimwe muri bitatu bimaze gutegurwa n’Umuvugabutumwa Sugira Steven w’imyaka 22, Kizaba kirimo abahanzi nka Simoni Kabera, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Dominic Nic, Schilo Choir (…)

Umuvugabutumwa Sugira Steven ku bufatanye na Shiloh Prayer Mountain Church yateguye igitaramo “Rindirira mu murwa” kizaba ku munsi wa Pentecote kuri tariki ya 27 Gicurasi.

Iki gitaramo kigamije kubwiriza ubutumwa bwiza no gusabira abantu imbaraga, kizabera kuri La Commette mu mujyi wa Kigali.

Iki giterane nka kimwe muri bitatu bimaze gutegurwa n’Umuvugabutumwa Sugira Steven w’imyaka 22, Kizaba kirimo abahanzi nka Simoni Kabera, Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Dominic Nic, Schilo Choir n’abandi benshi batandukanye bagizwe n’abandi bakozi b’Imana bazaba baje kwifatanyiriza hamwe kuri uyu munsi wa Pentecote, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Mu kiganiro na IGIHE, Sugira yavuze ko uretse ku rwego rw’itorero, ngo no ku rwego rw’igihugu hari byinshi bakora birimo gusengera abantu batandukanye ndetse n’ibikorwa bigamije gusana imitima y’Abanyarwanda, hakorwa umugoroba wo kuramya Imana, no kubwira abantu ko ibyiringiro bigihari muri Kristu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages