Urubyiruko rw’Itorero rya ADEPR Kacyiru, rwateguye gahunda zirimo ijoro ryo kuramya hamwe n’abahanzi batandukanye bo muri ADEPR runatangaza ko rugiye kujya rutegura iki gikorwa buri gihembwe kuko kitaramenyerwa cyane muri ADEPR.
Iri joro rizabera kuri ADEPR Kacyiru tariki ya 14 Ukuboza 2012 guhera saa moya z’umugoroba, rifite intego igira iti “Umutima uramya.”
Ryateguwe mu rwego rwo kwigisha abantu uko bakwiye kugira umutima uramya, by’umwihariko ku bo mu itorero rya ADEPR. Bazahabwa inyigisho zifasha kumenya uko kuramya bikwiye gukorwa, kumenya itandukaniro riri hagati yo kuririmba no kuramya ndetse n’umumaro wabyo.
“Ku bumvaga ko muri ADEPR badafata umwanya uhagije wo kuramya Imana bagaharira umwanya muremure amakorari mu kuririmba, bitewe n’uko umuntu ayoborwa n’ubwenge bwe akifatira umwanzuro, itorero na ryo rigatanga uburenganzira bwo kwemeza igikorwa, ibi ni ibizadufasha mu gutangirana imbaraga iki gikora kigiye kujya kiba buri gihembwe bityo n’abandi bakaboneraho”. Uku ni ko Nzeyimana Bona, Perezida w’Urubyiruko kuri ADEPR ya Kacyiru yatangarije IGIHE asobanura icyo iri joro rizaba rigamije.
Hamwe n’Abahanzi Simon Kabera na Justin Cubaka, hazaba hanatumiwe Itsinda ry’Abaramya (Worship Team) nka Shimwa Josue, Neema Marie Jeanne, Mugisha Christophe, Nagiriwubuntu Dione, Nzabonimpa Modeste, Mucyo Claude, ndetse na Korari zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO