Imyenda y’ubwoko butandukanye, ibikoresho byo mu rugo n’umuceri ni byo urubyiruko rwo mu rwa ADEPR rwageneye impuzi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo mu gikorwa cyabaye ku wa kane tariki ya karindwi Werurwe 2013.
Iki gikorwa cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Mugera ahahoze hitwa Gituza, nk’uko bitangazwa na Kalibutwa Lambert uyobora urubyiruko rusengera muri ADEPR mu mujyi wa Kigali iki gikorwa bakaba baragitekereje ubwo umwe muri bagenzi babo yasuraga Akarere ka Gatsibo akabona uburyo izi mpuzi zikeneye ubufasha.
Nyuma yo kubiganiraho bakusanyije inkunga y’imwenda n’ibikoresho byo mu rugo bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri zirindwi, babigeza ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali n’insengero zose za ADEPR mu Mujyi wa Kigali abantu batanga uko bafite ibitanzwe babigenera izi mpunzi.



















TANGA IGITEKEREZO