Muri Zion Temple kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukwakira hateguwe iserukiramuco ry’amafilimi ya gikirisitu ryiswe Rwanda Christian Film Festival rizahuza amafilimi ya gikirisitu yatoranyijwe mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Nk’uko Chris Reagan Mwungura, umwe mubateguyeiryo serukiramuco ry’amafilimi ya gikristo, yatangarije IGIHE ko iryo serukiramuco ari gikorwa gikomeye kandi kigiye kuba bwa mbere mu Rwanda, kikazahora kinaba buri mwaka mu rwego rwo guteza imbere abakora amafilimi ya gikristo.
Mwungura atangaza ko hatazerekanwa filimi gusa, hazajya hazamo n’izindi gahunda hagati nk’ibitaramo hamwe n’abaririmbyi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Hakazaririmbamo abaririmbyi batandukanye bakomeye mu Rwanda no mu Burundi baririmba indirimbo zihimbaza Imana nka DUDU, Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire , Bizimana Patient, Asaph, The blessings Bright , Youth band Zion Temple, n’abandi batandukanye.
Iryo serukiramuco rizafungurwa ku wa gatanu muri Zion Temple, herekanwe amafilimi yitabiriye Rwanda Christian film festival, akazanerekanwa hirya no hino mu ntara no mu mujyi wa Kigali, bisozwe ku italiki 11Ugushyingo 2012 muri Kigali Serena Hotel, hatangwa ibihembo mu byiciro bitandukanye kuri ayo mafilimi abazabona ibihembo, bakazatambuka kuri red carpet.
Rwanda Christian film festival kuri Zion temple, izatangira guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa gatanu taliki 02 Ugushyingo 2012, abantu bose Mwungura atangaza ko nta mafaranga bazacibwa.



















TANGA IGITEKEREZO