Mu masaha 520 aba bashumba b’amatorero arimo; ADEPR, Aba-Baptista, Kiliziya Gatolika n’abandi, bigishijwe amasomo 10 arimo; uburyo bwo kwigisha Bibiliya cyangwa gusobanura ibyanditswe, isezerano rya kera n’irishya, uburyo watambusa ubutumwa bwa Bibiliya.
Bahuguwe ku kumenya Imana, uko yihinduye umuntu kandi ikaba n’umwuka wera, akamaro k’umwuka wera, uburyo bwo mu mwuka bwihariye bw’umuntu.
Aba bashumba bigishijwe icyo itorero ari cyo, umurimo w’Imana, ubuyobozi n’amahame yo kwigisha ijambo ry’Imana. Amateka y’itorero n’uko twahindura abantu bakaba abigishwa ba Yesu.
Pasiteri Ndagijimana Charles, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri rya Bibiliya riherereye ku Gisozi, ryigishije aba bashumba yavuze ko babahaye impamyabumenyi kandi uyifite ajya muri Kaminuza zigisha iyobokamana.
Ati “Ni urufunguzo rwatuma umushumba akomeza muri Kaminuza, utayifite ntushobora kwiga Kaminuza mu by’iyobokamana.”
Akomeza avuga ko ibi bizatuma abanyamadini n’amatorero bubahiriza itegeko ririmo gutegurwa ry’uko umuntu wese uzaba umwigisha [Pasiteri, Padiri cyangwa Sheikh], agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Iyobokamana (Tewolojiya).
Umwe mu bahawe impamyabumenyi, Pasiteri Faustin Muzindutsi, umushumba w’Itorero Bethlehemu Miracle Church, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya mu ishuri rya Bibiliya kuko bifasha mu kwigisha abantu ijambo ry’Imana.
Ati “Ni ukugira ngo ibyo uvuga bibe ari ibintu wumva nawe wiyizeye, ko ari ukuri kandi wanabyize”.
Avuga ko buri mushumba wese ushinze itorero aba akwiye byibura guca muri aya mashuri ya bibiliya ndetse n’abavugabutumwa bikaba gutyo.
Mu bahawe impamyabumenyi mu iyobokamana harimo na Pasiteri Twahirwa Louis Dodo na Rev. Pasteur Fred Nyamurangwa b’itorero CELPAR. Muri uku kwezi hari abandi bashumba barenga 50 bazahabwa impamyabumenyi mu iyobokamana.



















TANGA IGITEKEREZO