Ubusore ni ingabire ikomeye Allah yagize umwihariko w’inkumi n’abasore, kuko ari igihe cy’amahirwe akomeye, ni cyo gihe cy’imbaraga n’ubushobozi buhambaye bwo gukora imirimo myinshi y’ingirakamaro mu buzima bw’isi no ku munsi w’imperuka idashoborwa n’abageze mu zabukuru n’abakiri abana.
Izi nyigisho murazigezwaho n’umumenyi mu idini ya Islam Sheik Mussa Sindayigaya.
Mu mirongo myinshi ya Qor’an ntagatifu, Allah yagaragaje ko igihe cy’ubusore ari cyo gihe cy’imbaraga umuntu anyuramo hagati y’ibihe bibiri by’intege nke, ari byo igihe umuntu akiri umwana n’igihe amaze kugera mu zabukuru.
Allah yaravuze ati "Allah ni we wabaremye muri abanyantegenke (muri impinja), maze nyuma y’intege nke abaha imbaraga n’ubushobozi (muba abasore n’inkumi), maze nyuma y’imbaraga, murongera musubira mu gihe cy’intege nke n’izabukuru. Allah arema ibyo ashatse kandi ni we mumenyi ushobora byose." Qor’an 30:54
Na none Allah yaravuze ati "Allah ni we wabaremye abakomoye mu gitaka, nyuma yaho mubanza kuba intanga, hakurikiraho kuba ikibumbe cy’amaraso, nyuma yaho Allah abavana mu nda z’ababyeyi banyu muri impinja, nyuma yaho muba abasore mugira imbaraga n’ubushobozi, nyuma yaho muba abasaza." Qor’an 40:67
Iyi mirongo ya Qor’an ntagatifu ivuzwe hejuru iragaragaza ko hari ibyiciro bibiri by’intege nke ari byo icy’ubuhinja n’icy’ubusaza, na ho igihe cy’imbaraga n’ubushobozi ni kimwe gusa ari cyo cy’ubusore n’ubukumi kibanzirizwa kikanaherukwa n’igihe cy’intege nke. Ibyo bisobanuye ko abasore n’inkumi bagomba gukoresha neza igihe cyabo, bazirikana ko kitazagaruka ahubwo bakibuka ko bategerejwe n’igihe gikomeye cy’izabukuru n’intege nke, aho bazakenera gutungwa n’ibyo bateganyije muri cya gihe cy’imbaraga n’ubusore bwabo.
Izi nyigisho zakiriwe na Umurerwa Emma-Marie



















TANGA IGITEKEREZO