Iminsi 10 isoza igisibo cy’ukwezi gutagatifu cya Ramazani, ni iminsi buri muyisilamu wese aba asabwa kwibombarika ku Mana, ayiyegereza, ayisaba imbabazi z’ibyaha yakoze byose, kuko ibimubabarira. Izi ni zimwe mu nyigisho zatanzwe ku wa gatanu “Djuma” tariki 2 Kanama, mu musigiti wo kwa Kadafi i Nyamirambo.
Nk’uko byatangajwe na Sheih Shwaibu wasengeshe isengesho rya ijuma ryo ku munsi wa 24 w’igisibo cya Ramazani. Iyi ni yo Djuma ya nyuma isoza uku kwezi. Yagize ati “bayisilamu, iminsi tumaze dufunze ni yo myinshi; isigaye ni mbarwa. Nabibutsaga nanjye ntiyibagiwe, ko iyi minsi isoza iki gisibo iba irimo ibyiza byinshi bitandukanye, nk’ijoro ry’ubugabe riboneka muri iyi minsi ya nyuma isoza igisibo. Uyu munsi ukaba uza mu minsi y’ibiharwe nk’uwa 23, uwa 25, 27 ndetse n’uwa 29.”
Yakomeje avuga ko byaba bibabaje kubona umuntu yarafunze iminsi myinshi, iya nyuma ikaba ari yo imunanira. Avuga ko hagowe wawundi igisibo gisiga uko cya musanze ntacyo kimuhinduyeho.
Sheih shwaibu wayoboye isengesho ryo ku wa gatanu mu musigiti wo kwa Kadafi i Nyamirambo, yatangarije abayisilamu ko umunsi mukuru wa Iddi «Laidi» ushobora kuba ku wa gatatu tariki ya 7 cyangwa 8 Kanama, ariko ko ibaye ku wa gatatu igisibo cyaba cyagize iminsi 29, na ho ku wa kane kikaba cyaba cyagize iminsi 30 nk’uko bisanzwe.
Gusa n’ubwo ubwitabire byari byagaragaye ko ubwitabire bwo gusengera mu misigiti ku bayisilamu, bwari bwagabanyutse ku wa gatanu byagaragaye ko abayisilamu bitabiriye isengesho ari benshi.



















TANGA IGITEKEREZO