Muri urwo rugamba harimo no guhindura imyumvire aho mu bari ku ruhembe harimo n’abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere bahura n’abantu benshi.
Tariki ya 17 Ugushyingo 2020, abanyamadini 60 bahuguwe ku buryo bwo kumenya uruhare bafite mu kuzamura imyumvire y’abayoboke babo ku kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 hubahirizwa amabwiriza yashyizweho n’inzego za Leta zibifitiye ububasha bikanahuzwa n’ibyanditswe byera.
Aya mahugurwa yabaye mu gihe bamwe mu banyamadini mu bihe bitandukanye bakunze kumvikana bavuga batakubahiriza amabwiriza ya leta ngo kuko babujijwe n’Imana, abandi bavuga ko ari iby’abatumvira Uwiteka.
Pasiteri Habyarimana Désire wo mu Itorero rya ADEPR yavuze ko aya mahugurwa bayigiyemo uburyo bakwiye kurinda imibiri yabo na bagenzi babo.
Ati “Abakirisitu benshi bigishijwe nabi bahawe igifasha igice kimwe kandi umuntu agizwe n’ibice bitatu Umwuka, Ubugingo n’Umubiri.’’
Akomeza ati “Hari imvugo yakunze gukoreshwa ivuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima bijya guhura n’aya mahugurwa aho abantu bakwiye kumenya uko bakwiye kurinda imibiri yabo bakamenya kwirinda ubwabo, bakamenya no kurinda bagenzi babo.’’
Ibi abihurizaho n’Umuyobozi wa Radio Umucyo yateguye aya mahugurwa, Nyirahavugimana Cecile, wavuze ko abakirisitu bafite imyumvire itandukanye kuri Coronavirus bitewe n’amakuru atari yo bahabwa.
Yagize ati “Ku bijyanye n’imyemerere usanga abantu bafite imyumvire itandukanye ku byorezo ari naho mu nsengero cyangwa ahantu hatandukanye abantu bagenda bavuga ibintu bitandukanye ku bijyanye n’iki cyorezo.’’
Akomeza ati "Mu by’ukuri icyorezo gifite uko cyaje kandi ni virusi kandi irahari, abantu bakwiye kuyimenya mu buryo bwa gihanga. Ibyo rero niho bitandukaniyeho n’abantu bizera kuko hari ubwo babivuga mu buryo bw’imyemerere, ntibabivuge mu buryo bwa gihanga.’’
Nyirahavugimana avuga ko aya mahugurwa yateguwe ku nkunga y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, agamije kwiga ku ngingo zitandukanye no kuzihuza n’icyo Bibiliya ivuga mu gushaka umuti urambye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyo gisaba abayobozi b’amadini gutanga amakuru nyayo ku bakirisitu atari abayobya.
Umukozi muri RBC ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, Kapiteni Alexis, yavuze ko mu gihe cy’ibyorezo hari abantu bakwiza ibihuha, asaba abanyamadini gutanga amakuru yizewe aboneraho kubasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Ati “Uruhare rw’abanyamadini ni ingenzi mu gukumira icyorezo, abanyamadini ni abantu bakira abantu benshi, abantu bavuga rikijyana. Rero icyo tubasaba ni ukugira ngo izi ngamba leta yafashe bajya kubafungurira zikomeze zubahirizwe.”
Yavuze ko Coronavirus ari indwara izwi aho yavuye bidakwiye kwitiranwa n’ubuhanuzi.
Yakomeje ati “Icyo tubasaba ni ugutanga amakuru nyayo, ntibabwire abakirisitu babo ngo ni ubuhanuzi bwahanuwe ngo nta ndwara ihari n’ibindi byinshi bitari byo. Abanyamadini bakwiye gutanga ubutumwa bukwiriye kuko ni abantu tuzi ko bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu cyacu.’’
Abanyamadini bafatwa nk’umuyoboro unyuzwamo ubutumwa butandukanye buva ku bayobozi bugana ku baturage, bitewe n’icyizere babagirira.
Mu gihe u Rwanda rugihanganye na Coronavirus, hari insengero zimwe na zimwe zafunguwe nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo kugira aho gukarabira heza, guhana intera mu rusengero n’izindi ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!